Bugesera: Itsinda ry’abagore ryahuguwe na Women for Women bagabanye haboneka ufata arenga miliyoni

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abagore bibumbiye mu matsinda ahugurwa n’umushinga Women for Women mu Murenge wa Ntarama, Akarere ka Bugesera barashimira uyu mushinga wabafashije guhumuka bakiteza imbere bakareka gutegera amaboko abagabo babo, bagashimira amahugurwa bahabwa n’uyu mushinga.

Aba bagore bagabanye amafaranga bizigamye mu buryo bugezweho babifashijwemo na Women for Women

Ibi byagarutsweho n’abagore bibumbiye mu itsinda Twitezimbere Ntarama 8 nyuma yo kugabana amafaranga bizigamye umwaka wose, aho muri aba bagore harimo uwagabanye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni ni mu gihe uwagabanye make atagiye munsi y’ibihumbi 50 Frw.

Uwamahoro Claudine n’umwe mu bagore bibumbiye muri iri tsinda ry’abagore bahuguwe na women for women, avuga ko ataregera abandi yari mu bwigunge, ubu asigaye agira uruhare mu iterambere ry’urugo kubera ko yabashije kwiyubakira inzu ibintu byamwubahishije.

Ati “Ngitangira umugabo wanjye ntiyabyumvaga akampa magana atanu, ariko umwaka washize ngabanye nubaka inzu yindi ku ruhande, ayo mfashe ubu yo ngiye ngiye kuyikorera amasuku kandi nkore n’ibindi bikorwa biduteza imbere.”

Uwamahoro avuga ko aya matsinda ari ingirakamaro kuko umugabo yabonye ko umugore afite umumaro.

Ati “Ubu amfata neza gatanu kuri gatanu ariko mbere namwakaga n’isabune y’ijana akanyinuba ariko ubu sinkibimubaza nanjye ndabyigurira nka mufasha guteza imbere urugo.”

Bazizane Marie Rose nawe yihurije hamwe n’abandi bagore mu itsinda, ashimangira ko batarahugurwa na Women for Women bari basinziriye bibera mu gikari, gusa ubu ngo barasirimutse.

Yagize ati “Ndashimira Women for Women kuko yaraduhuguye tumenya ikimina kivuguruye, ubu nigurira igitenge kandi mbere byarangoraga, iyo ufite akabazo uraza ukaguza mu itsinda ukiteza imbere. Mbere bataraduhugura twari tumeze nk’abasinziriye twibera mu rugo tutazi koga cyangwa kwisiga ariko ubu turasobanutse.”

- Advertisement -

Aba bagore bavuga ko kuba barahuguwe bakiteza imbere bitabaha uburenganzira bwo gusuzugura abagabo babo, ahubwo byabafashije gufatanya nabo mu kwiteza imbere.

Basaba abagore bagenzi babo kwihuriza hamwe bakiteza imbere bakareka gutegera amaboko abagabo babo kandi bakazirikana ko umugabo atari uwo gusuzugurwa.

Perezidante w’Itsinda Twitezimbere Ntarama 8 mu yahuguwe na Women for Women, avuga ko yabahuguye uburyo bwo kwiteza imbere nk’abagore agashima ko byabagiriye umusaruro wo kwizamura ubwabo kandi bibakemurira amakimbirane yo mu ngo.

Ati “Nk’ubu njyewe nagabanye ibihumbi 600 Frw arenga avuye mu yo nizigamaga, twacuruzaga utuntu duciriritse ubu tugiye kuzamura igishoro cy’ibyo twacuruzaga. Uyu mushinga wadufashije gukemura amakimbirane yo mu ngo kuko ubundi aterwa n’ubukene, ariko twe turishoboye abagore ntitugisabiriza ku bagabo bacu.”

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Women for Women, Rukema Ezekiel, asaba abagore kumva ko ari ingenzi kwizigamira biciye mu matsinda bityo ngo ubuyobozi bukwiye gushishikariza abaturage bose kwibumbira hamwe.

Ati “Umuryango iyo wihaye intego runaka habaho gukemura ibibazo bimwe na bimwe mu muryango, ntiwabura mituweli, kuriha amashuri y’abana n’ibindi. Umuryango ukwiye kwicara ugashaka ibisubizo by’ibibazo bafite, bakajya mu matsinda mu rwego rwo kugira ejo heza.”

Avuga ko Ubuyobozi bukwiye gushishikariza abaturage bose kwibumbira hamwe kuko bikemura bya bibazo byo kuba umutwaro kuri leta ngo babuze mituweli n’ibindi.

Mu karere ka Bugesera hari amatsinda y’abagore 28 ahugurwa na Women for Women, akaba akoresha ikoranabuhanga rya Dream Save ribafasha gucunga ubwizigame bwabo mu rwego rwo guca ibibazo by’abanyerezaga ubwizigame bw’abagize amatsinda, kutabara neza kubera gukoresha ibitabo ndetse n’ubwambuzi bwavugwaga mu matsinda.

Abagore bagabanye n’abo mu itsinda rya Twitezimbere Ntarama 8, rigizwe n’abanyamuryango 32. Bakaba bagabana iyo umwaka ushize, buri munyamuryango akaba yagabanye bitewe nuko yagiye yizigama buri cyumweru. Uwafashe amafaranga menshi yafashe agera kuri miliyoni n’ibihumbi ijana na cumi na birindwi(1,117,000Frw), naho uwafashe make akaba yafashe ari hejuru y’ibihumbi 50.

Umushinga Women for Women ukaba ufasha amatsinda y’abagore kwiteza imbere biciye no mu mahugurwa babaha mbere yo kubabumbira mu matsinda, uyu mushinga ukaba ukorera mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Basaba abagore bagenzi babo kwibumbira mu matsinda ndetse no gushyigikira ihame ry’uburinganire.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON & NKURUNZIZA Jean Baptiste

UMUSEKE.RW