Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Abanyarwanda 16 bari bamaze igihe batuye muri Uganda birukanywe ku butaka bw’icyo gihugu n’ inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zibashinjwa gukwirakwiza COVID-19.
Bageze ku Mupaka w’u Rwanda uri mu Karere ka Burera kuri uyu wa Kane , barimo abagabo 9 b’abagore 5 n’abana 2 . Bavuga ko bafatiwe mu nzira bagaruka mu gihugu cyabo, bafatwa n’inzego z’umutekano bashinjwa gukwirakwiza COVID-19 muri Uganda.
Aba banyarwanda bavuga babanje gufungirwa ahitwa Kanaba mu Karere ka Gisoro , babanza gukubitwa ndetse bamburwa ibyo baribafite.
Umwe uri mu bafatiwe muri icyo gihugu, mu gahinda kenshi yavuze uburyo babanje kwamburwa ibyo bari batunze mbere yo kujyanwa muri gereza iri Kisoro
Yagize ati “ Naravuze ngo reka ntahe iwacu, ngeze Kanaba, abasirikare n’abapolsi baba baramfashe,barangije bansaba indangamuntu z’u Rwanda turazibaha, amafaranga twari dufite barayatwaka, nayo nari nsigaje ngo n’ayabageza i Kisoro ni uko banjyana mu munyururu.”
Aba banyarwanda bavuga ko muri uko guhohotererwa muri icyo gihugu bambuwe amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500 (500.000frw).
Aba uko ari 16 bagira inama abandi ko badakwiye kujyayo kuko nta mutekano wizewe uriyo.
Umwe ati “Usanga iyo habaye umukwabo, abanyarwanda babahiga bukware,buri umwe uvuga ururimi rw’ikinyarwanda, bakaba bamuhiga bakamushyira muri gereza”
- Advertisement -
Undi ati “Inama nabaha ni uko muri Uganda turi kwihishahisha , twashikama tukaba mu gihugu cyacu kuko ndi kubona dufite umutekano kuko banyakiriye neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera,Uwanyirigira Marie Chantale, yavuze ko iki ari igikorwa cyibabaje cyane ndetse ko atari ubwa mbere bibaye.
Ati “Iki ni igikorwa kibabaje cyane .Uyu munsi twakiriye aba 16 ariko si ubwa mbere ndetse hari ubwo twakira abitabye Imana, babanje gukorerwa iyica rubozo.”
Perezida wa Repubula y’u Rwanda, Paul Kagame nawe aherutse gusaba Abanyarwanda bagikorera ingendo muri Uganda kuzireka mu rwego rwo kwirinda ihohoterwa.
Yagize ati “Bavana Umuntu mu bintu bye yari atunze, bakabisigarana.Ariko hari uburyo bumwe bwo kubyirinda , ni ukutajyayo.Ntimuzajyeyo, kuko nuramuka wambutse umupaka, bakagufata, bakagukubita cyangwa bakakwanbura , iyo ugarutse hano uragira ngo ngire nte?Inama nakugira ubundi ni ngombwa y’uko ujyayo?waretse kujyayo.”
Kuva mu 2017 Abanyarwanda batuye muri Uganda bakunze kwibasirwa n’inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu, basabwa kwifatanya n’imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, babyanga bagafungwa bitwa intasi.
Usibye aba 16 birukanywe muri Uganda banyuze ku mupaka wo mu Karere ka Burera, hari abandi 6 nabo birukanywe banyuze ku mupaka wa Kagitumba.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW