IGP Dan Munyuza yibukije abapolisi b’u Rwanda ko umutekano n’iterambere bisaba kwitanga

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubwo hasozwaga kumugaragaro amahugurwa y’iminsi ine yahabwaga abapolisi 99 ku bijyanye n’imikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yibukije abapolisi ko umutekano n’iterambere bijyana kandi kubigeraho bisaba kwitanga no kurangwa n’indangagaciro.

Abapolisi 99 basoje amahugurwa y’iminsi ine ku bijyanye n’imikoranire myiza n’abaturage mu kwicungira umutekano

IGP Dan Munyuza kuri iki cyumweru tariki ya 19 Nzeri 2021 ku cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, yabwiye aba bapolisi ko bakwiye gushimangira imikoranire myiza n’abaturage mu kubumbatira umutekano no kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga no gukora cyane kuko ari inkingi ya mwamba mu mitangire ya serivisi.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abayobozi ba Polisi muTturere, abayobozi b’amashami muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’abayobozi ba Polisi muri za Sitasiyo za Polisi.

IGP Munyuza yavuze ko ikinyabupfura n’imyitwarire myiza bigomba kuranga abapolisi ndetse bigatuma abaturage babagirira icyizere bigatuma bagera ku ntego imwe yo kugira igihugu gitekanye.

Yagize ati: “U Rwanda rurimo kwihuta mu iterambere mu bice bitandukanye harimo n’imibereho myiza y’abaturage, Polisi y’u Rwanda umunsi ku munsi igomba gushyira imbaraga mu mikorere myiza hibandwa ku guhangana n‘ibibazo by’umutekano bigenda bizana n’iterambere.”

Yakomeje agaragariza abitabiriye amahugurwa ko nk’abayobozi mu bapolisi bagomba buri gihe gutekereza uko barushaho gukora neza, kuzamura imibereho yabo ndetse n’imikorere myiza y’urwego rwa Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko aya mahugurwa yari ingenzi, abasaba ko ubumenyi bayaherewemo bugomba kuzabafasha mu kazi kabo.

Yabasabye kwirinda gushyira imbere inyungu zabo bwite ahubwo bakita ku nyungu rusange bazamura imibereho myiza y’abaturage mu ngeri zitandukanye zirimo umutekano n’iterambere.

Yagize ati: “Umutekano n’iterambere birajyana kandi kubigeraho bisaba kwitanga, gukora cyane, kurangwa n’indangagaciro, imyumvire myiza ndetse no gushyira imbere imibereho n’inyungu za rubanda.”

- Advertisement -

IGP Munyuza yakomeje asaba abapolisi guhora barangwa n’imitekerereze myiza bagafatikanya n’abaturage mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha bitaraba. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gutegura amahugurwa nk’aya mu rwego rwo gukomeza kubaka ubunyamwuga n’ubumenyi mu bapolisi.

Aya mahugurwa yibanze ku bintu bitandukanye  bijyanye no kubungabunga umutekano harimo ikinyabupfura, ubunyamwuga, indangagaciro nyarwanda, gukumira ibyaha, kurwanya iterabwoba, gukorana n’abaturage hibandwa ku cyizere, uburyo bw’imiyoborere n’ibindi bitandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Ivomo: RNP WEBSITE

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW