Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25, Sankara akatirwa 20 no kunyagwa ibyangombwa

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Urugereko Rwihariye  ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka   rwakatiye Paul Rusesabagina gufungwa imyaka 25 naho Nsabimana Callixte ‘Sankara’ akatirwa imyaka 20, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba bifitanye isano n’ibitero byakozwe n’umutwe wa MRCD/FLN.

                                             Paul Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25

Mu isomwa ry’urubanza  ryabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri 2021, Urukiko rukuru rwavuze ko mu isesengura byagaragaye ko umutwe wa MRCD/FLN ari uw’iterabwoba, kubera ko ugendera kuri gahunda kandi ufite umugambi wo gukora iterabwoba.

Urukiko rwasanze Nsabimana Callixte alias Sankara  ahamwa n’ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwob, guhakana no gupfobya Jenoside no guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha impapuro n’inyandiko zitangwa n’inzego zabigenewe maze rutegeka ko ahabwa igihano cy’imyaka 20 y’igifungo.

Urukiko rwamugize umwere  ku cyaha  cyo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, icyaha cyo kugirana umubano  na Leta y’amahanga bigiriye  gushoza intambara, gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba, ik’iterabwoba ku nyungu za politiki, kugambana no gushishikariza abandi gukora igikorwa cy’iterabwoba, n’icyo gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Urukiko rwa rwategetse kandi  ko ibyangombwa bye birimo indangamuntu, urwandiko rw’inzira na telefoni  yafatanywe binyagwa.

Ni ibyaha ngo bigize impurirane mbonezamugambi, bityo Umucamanza avuga ko Nsabimana Sankara yagombye guhanishwa igifungo cy’imyaka 25, ariko kubera ko ibikorwa by’iterabwoba aregwa byateje urupfu, yari guhanishwa igifungo cya burundu kuko ari cyo gihano kirushije ibindi gukomera.

Gusa yavuze ko urukiko rusanga nubwo Nsabimana Callixte yakoze ibikorwa byateye urupfu, kuba yaremeye ibyaha kuva mu iperereza kugeza mu rukiko no kuba ari ubwa mbere akurikiranywe mu rukiko, yagabanyirizwa ibihano kubera izo mpamvu nyoroshyacyaha.

Kuri Rusesabagina Umucamanza yavuze ko ahamwa n’ibyaha birimo icyo kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba no kugira uruhare mu mu bikorwa by’iterabwoba, maze rutegeka ko ahabwa igifungo cy’imyaka 25.

- Advertisement -

Umucamanza yavuze ko Rusesabagina ari umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo zitemewe.

Paul Rusesabagina ngo yagombaga guhabwa igihano cyo gufungwa burundu bitewe n’ibyo ibikorwa bigize icyaha byamuhamye byaguyemo abantu, ariko ngo mu kwisobanura kwe agaragaza uko ibikorwa byakoze hari bimwe mu byaha yemeye anasaba imbabazi.

Ngo yashoboraga guhabwa igihano kiri munsi y’imyaka 25 ariko ngo yikuye mu rubanza bityo nyuma ntihamenyekana niba ibyo yaburanye ahakana yari kubyemera cyangwa kubisabira imbabazi, bityo urukiko rumuhanisha kiriya gifungo.

Abandi baregwa hamwe n’aba muri uru rubanza bagiye bahabwa ibihano by’imyaka 20, 10 n’imyaka 5 abahawe igifungo gito ni imyaka 3.

Nsabimana Callixte yakatiwe gufungwa imyaka 20 no kunyagwa ibyangombwa

 

Bisabye amezi Umunani  gusa ngo urubanza rupfundikirwe…

Paul Rusesabagina wayoboye impuzamashyaka MRCD -FLN, muri Gashyantare uyu mwaka  nibwo yatangiye kuburana  mu rubanza rumwe na bamwe mu bari abarwanyi 17 b’uwo mutwe, abari abavugizi ba FLN babiri, abaturage 94 baregera indishyi.

Urubanza rwarakomeje, gusa rugeze muri Werurwe Paul Rusesabagina yarwikuyemo  avuga ko  ko nta butabera ategereje mu rukiko ruri kumuburanisha bityo atazongera kwitabira uru rubanza.

Urukiko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe bwo gusubika uru rubanza igihe cy’amezi atandatu, rutegeka ko rukomeza we akaziregura nyuma.

Rusesabagina n’umwunganizi we Me Félix Rudakemwa icyo gihe bavuze ko basaba igihe gikwiriye kingana n’amezi atandatu kubera impamvu zitandukanye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uruhande rwa Rusesabagina ruri gukora uburyo bwose bwo gutinza urubanza.

Icyo gihe Rusesabagina yavuze ko asaba icyo gihe kuko atabonye umwanya uhagije wo kwiga kuri dosiye imurega kuko aho afungiye – muri gereza ya Kigali – bazimya amatara hakiri kare. Yavuze kandi ko atunganiwe mu mategeko nk’uko abishaka.

Nyuma Urukiko rwategetse ko urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi bantu 20 rukomeza, nubwo  yarwivanyemo.

Urubanza rwarakomeje ndetse bigera muri Kamena biteganyijwe ko rusomwa, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka  rufata  icyemezo cyo kwimura isomwa ry’umwanzuro mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20  kuko dosiye ari nini, hari hakenewe umwanya munini wo kuyisesengura.

Kuri uyu wa Mbere nibwo iburanisha ku rubanza Paul Rusesabagina n’abo bareganwa ryapfundikiwe, aho baregwaga ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero by’inyeshyamba za FLN byaguyemo abantu 9 bikomerekeramo abandi, hagati ya 2018 na 2019.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW