Rubavu: Abantu bitwaje imihoro banyuze mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda haraswa 3

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Abacuruzi bo mu Karere ka Rubavu bacuruza caguwa,  bakunze kwiyita “Abacoracora” bakora ubucuruzi mu buryo bwa magendu, binjiye  mu  Rwanda mu  buryo butemewe , bava muri  Repubulika iharanira Demokarasi ya  Congo banyura mu birindiro by’ingabo z’igihugu bahita baraswa hikangwa ko ari inyeshyamba za FDLR.

Ibiro by’Umurenge wa Bugeshi mu Karee ka Rubavu

Ibi byabaye  mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri 2021, ubwo  itsinda ry’abacururuzi binjiraga mu Rwanda banyuze hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Repububulika iharanira Demokarasi ya Congo , aho abantu bikekwa ko ari abarwanyi bo mu mutwe wa baherukaga  kunyura ubwo bageragezaga kuza mu Rwanda maze bagasiga bishe itungo ry’umuturage.

Amakuru avuga ko iri tsinda ry’aba bacuruzi bari bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro kugira ngo hatangira ubakoma mu nkokora mu kwinjiza ibicuruwa byabo mu gihugu.

Muri uko kwinjirira mu murenge wa Bugeshi nibwo ingabo z’u Rwanda zaketse ko ari inyeshyamba za FDLR maze zihita zirasa kuri iryo tsinda, batatu bahasiga ubuzima abandi bahita basubira  muri Repubulika  iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo bikiba inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze, inzego z’umutekano  zahageze kugira ngo zirebe nyiri zina uko iki kibazo gihagaze ndetse banahumurize abaturage ariko basabwa gukoresha inzira zemewe.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu,Nzabonimpa Deogratias, yasabye abakora ubucuruzi gukora  mu buryo bwemewe kandi bakirinda  gukoresha umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati “Ni byiza gukora ubucuruzi, ubushabitsi ariko ntabwo ari byo kubukorera mu nzira zitemewe ahubwo banyure mu nzira ziteganywa n’amategeko.Mu by’ukuri ni nko kwiyahura ubwabyo gukora ubucuruzi  butemewe n’amategeko warangiza ugashaka guca mu birindiro  by’ingabo z’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Nicyo dusaba abaturage bacu   ni ukugerageza kunyura mu nzira zemewe n’amategeko.Igihugu cyacu duhahirana n’igihugu cya Repubulika Iharanira  Demokarasi ya Congo binyuze ku mipaka itatu kandi izwi.”

- Advertisement -

Hari amakuru ko  kugeza ubu muri ka Karere hari kubera Inama yigirwa hamwe uko abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bari kuganirizwa ndetse harebwa n’uburyo ababa badafite igishoro bafashwa ariko hatabayeho gukora ubucuruzi  mu buryo bunyuranyije n;amategeko.

Ibi bibaye nyuma yaho mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2021, mu Kagari ka Heru mu murenge wa Bugeshi , abantu bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FDLR,binjiye mu Rwanda bavuyemuri Congo , bakikanga inzego z’umutekano maze bakarasa inka z’umuturage zigera kuri eshanu ndetse imwe igahita ipfa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 IVOMO: Radio Rwanda

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW