Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Itorero ry’Abapatenkote mu Rwanda ADEPR ryatoye abayobozi bashya baryo aho Pasiteri Isaie Ndayizeye yatorewe kuba umupasiteri mukuru, naho umwungirije akaba Pasiteri Eugene Rutagarama bose bari mu nzibacyuho.
Aba bayobozi bashya ba ADEPR batorewe mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 25 Nzeri 2021.
Mu bandi bayobozi batowe ni komite nyobozi, aho umuyobozi mukuru wa ADEPR watowe ari Pasiteri Herman Budigiri. Gatesi Vestine yahawe inshingano zo kuba ushinzwe imicungire y’abakozi n’ubutegetsi, naho Uwizeyimana Beatrice agirwa umuyobozi mushya ushinzwe imari, imishinga n’ishoramari muri iri torero.
Abandi batorewe muri iyi nama ni abagize inama nkuru ya ADEPR, aho abatowe ari Sindayiheba Phanuel, akungirizwa na Nsanzabozwa Pascasie.
Itorero ry’Abapantekote mu Rwanda ADEPR ryagiye rivugamo ibibazo byo kutumvikana hagati y’abayobozi baryo, aho byasaga n’abacitsemo ibice. Ubu buyobozi bushya bukaba bwitezweho kuzahura uyu mubano uri mu itorero.
Ubu buyobozi bushya bwatowe bukaba buje busimbura ubw’inzibacyuho bwariho nyuma yo gushyirwaho na RGB yari yakuyeho abayobozi ba ADEPR bashinjwaga gucamo ibice iri torero.
Muri aba bayobozi bashya batowe, Pasiteri Isaie Ndayizeye, Pasiteri Eugene Rutagarama,Pasiteri Budigiri Herman na Gatesi Vestine bari mu bari bahawe inshingano n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB mu Ukwakira 2020, zo kuvugurura iri torero ryari rimaze kujya hafi kubera gucikamo ibice.
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW