Iserukiramuco ngarukamwaka ry’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ’Rabagirana Festival’ rigiye gukomereza mu Karere ka Bugesera aho abahanzi nka Gaby Kamanzi bitezwe kuzasusurutsa abazaryutabira.
Rabagirana Festival 2026 itegurwa na Sion Foundation yatangiye ku wa 26 Nyakanga 2026, ibera mu Karere ka Musanze.
Ubu hatahiwe Akerere ka Bugesera tariki ya 6 Nzeri 2026 aho izabera kuri Stade y’Akarere ka Bugesera guhera saa saba, kwinjira ni ubuntu.
Umuyobozi wa Sion Foundation, Nzahoyankuye Nicodème, yavuze ko intego y’iri serukiramuco ari uguhindura imibereyeho y’abantu ariko binyuze mu ivagabutumwa.
Ati “Guhindura imibereho myiza y’abantu ariko tunatanga ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo nk’uko mwabyumvise ko ari iserukiramuco.”
Yavuze ko ku bufatanye na Chancern International, abanyeshuri barenga 1,000 bazahabwa amahirwe yo kwiga muri kaminuza no mu mashuri y’imyuga.
Ni amashuri makuru na kaminuza birimo INES Ruhengeri, UTAB, UCK, CUR, University of Gitwe na East Africa University, ndetse n’amashuri y’imyuga.
Nzahoyankuye yavuze kandi ko abaturage 2,000 bazishyurirwa imisanzu ya Ejo Heza, mu gihe abandi 1,000 bazishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma ya Musanze na Bugesera, bazakomereza Muhanga, Ruhango na Rubavu.
Abazaririmbira abazitabira iri serukiramuco barimo Gaby Kamanzi, umurapera MD, Thatien Titus, Vedaste Christian na Dj Spin.
Gaby Irene Kamanzi yavuze ko Sion Foundation gutegura iserukiramuco rizenguruka uturere biha amahirwe abahanzi ba Gospel yo guhura imbonankubone n’abakunzi babo bo mu bice bitandukanye by’igihugu.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
