Iran yahigiye guhora ku gitero America yayigabyeho

America yarashe ibitwaro bifasha Iran kurasa misile

Kugeza ubu ikibuga cy’indege cya Mehrabad kiri i Tehran cyafunzwe kugeza igihe hazasohokera amabwiriza mashya nyuma y’igitero cy’ingabo za America ku butaka bwa Iran.

Ingabo za Amerika zagabye ibitero ku kirwa cya Larak, hafi y’umuhora wa Hormuz. Hari hashize igihe America ihagaritse ibitero kuri Iran kuva mu mpera za Nyakanga.

Washington ivuga ko ingabo za IRGC zari zitegura kurasa ibisasu bya roketi birimo imitego (mines) yo gushyira mu mazi ya Hormuz.

Iran ivuga ko igitero cyagabwe n’ingabo za America cyahitanye abasirikare benshi abandi barakomereka.

Guhagarara kw’imirimo y’ikibuga cy’indege cya Mehrabad ni uko Iran ikeka ko ibitero bya America bishobora gukomeza.

Amakuru avuga ko Iran yahise irasa muri Jordan. Igihugu cya Qatar na cyo cyasabye abaturage kuba maso, bakirinda kwegera ibikuta by’inzu biriho amadirishya, kandi bakaguma mu nzu.

Mbere Iran yari yavuze ko igitero America yarashe ku bitwaro bibiri (missile launchers) byahitanye abantu babiri abandi babiri barakomereka.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *