Tariki ya 1 Ukwakira, Umunsi wibutsa kwishyira ukizana kw’Abanyarwanda-Sheikh Abdul Khalim Harerimana

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ku wa Mbere tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero . Mu gitondo cy’iyo tariki  nibwo ingabo za RPA zinjiye kuri uwo mupaka  . Bivugwa ko icyo gihe RPA yari ifite abasirikare basaga 3000 batojwe neza mu nzego zinyuranye.

Sheikh Abdul Karim Harerimana tariki isobanuye byinshi ku gihugu kuko isobanura ukishyira ukizana ndetse na Demokarasi isesuye

Ni umunsi wibutsa kandi urugendo rw’izo ngabo  kubohora Igihugu ndetse by’umwihariko  guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , u Rwanda rukagera kuri Demokarasi isesuye nyuma y’igihe kinini igihugu cyibasiwe n’ivangura ry’amoko ryakorwaga n’ubuyobozi bwariho icyo gihe.

Ni intsinzi kandi ku banyarwanda bari mu mahanga  kuko batangiye gutaha mu Rwababyaye nyuma yigihe kinini babuzwa kugera mu gihugu cyabo ahanini bigaterwa nuko nta mahoro n’umutekano wakirangwagamo.

Iyi Tariki ivuze iki mu mboni z’Inaribonye muri Politiki ?

Sheihk Abudukalim Harerimana inararibonye mu mateka na Politiki by’u Rwanda yabwiye Radiyo Rwanda  ko iyi tariki isobanuye byinshi ku gihugu kuko isobanura ukishyira ukizana ndetse na Demokarasi isesuye ku banyarwanda.

Yagize Ati “Iyi tariki isobanuye byinshi cyane, kwibohora  byari ngombwa.Ni itariki isobanura ubuzima u Rwanda rurimo uyu munsi.Ni itariki isobanura ukwishyira ukizana kw’Abanyarwanda,ni itariki isobanura ubumwe bw’Abanyarwanda bushingiye kuzuzanya,ni itariki itwibutsa gukunda Igihugu nyirizina n’ubwitange Abanyarwanda bakoze ndetse bagikora n’uyu munsi, ni itariki itwibutsa Demokarasi ya nyayo , ni itari itwibutsa ko amateka Abanyarwanda banyuzemo  ya Jenoside yakorerewe Abatutsi, atazigera agaruka,  ko abanyarwanda bayihagaritse ko batazigera bemera ko yongera kubaho.”

Sheihk  Harerimana yavuze ko abanyarwanda bashyize inyungu z’ubunyarwanda baharanira kurwanya ivangura n’ikindi cyose cyazana amacakuburi , maze biyemeza kubaka u Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda rwagiye ruhura n’inzitizi zitandukanye bigizwemo uruhare n’amahanga ndetse na bamwe bafitanye amateka n’u Rwanda gusa ko u Rwanda rwabashije kuzirenga .

- Advertisement -

Yagize ati “ Harimo inzitizi,hari bantu batemeraga ubumwe bw’Abanyarwanda, batemeraga Demokarasi, ariko hari n’inzitizi zaturukaga hanze. Ariko ikiza cyari gihari ni uko hari ubuyobozi bwitanga, bwumva umuturage ,ubuyobozi bwumva aho buri kandi buzi aho bugomba kuba aho buri. Izo mbaraga  nizo zagiye zikuraho inzitizi u Rwanda rwagiye ruhura nazo.”

Kuva U Rwanda rwibohoye ingoyi y’ubukoroni’,amacakubiri na Politiki byahezaga umunyarwanda, rwashyizeho gahunda zitandukanye zifasha umuturage kwiteza imbere.

Bamwe mu mubare munini ugize igihugu ni urubyiruko,aho bashyiriweho amahirwe atandukanye abafasha kwiteza imbere kimwe n’abanyarwanda bose.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu,Murenzi Abdallahyasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari  mu gihugu  kugira ngo rwubake u Rwanda rwifuzwa.

Yagize ati “ URwanda dufite gahunda ziterambere ,zitwereka icyerekezo gihindura ubuzima bw’Abanyarwanda.Ariko ntitubura n’ibiduca intege birimo COVID-19 ndetse n’ibindi byose.Ntidukwiye rero kuva kuri ya ntego, na cya cyerekezo dufite.Kandi ntibibe ari urubyiruko gusa rw’abakorerabushake ahubwo ni nge na we.Waba uri mu cyiciro cy’abakuru, yaba ari icy’abato, twumva ko tudakwiye gutakaza iyo ntego.”

Tariki 1 Ukwakira buri mwaka mu Rwanda hizihizwa umunsi wo gukunda Igihugu ari nako hazirikanwa ubwitange n’ubutwari bw’ingabo za RPA zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

Kugeza ubu hishimirwa intambwe yatewe mu ngeri zitandukanye haba Ubukungu,Uburezi,Ikoranabuhanga ndetse n’ibindi bitandukanye , bigaragaza icyerekezo u Rwanda rwihaye rwo guteza imbere umunyarwanda.

Sheihk  Harerimana yavuze ko INKOTANYI zashyize inyungu z’ubunyarwanda baharanira kurwanya ivangura
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND /UMUSEKE.RW