Bonane Janvier  wabaye Kapiteni wa Isonga FC na Kiyovu SC yasezeye ruhago afite imyaka 23

webmaster webmaster

Bonane Janvier wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yasezeye umupira w’amaguru ku myaka 23 y’amavuko. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo asezere umupira w’amaguru, ashimira abamufashije mu rugendo rwe.

Bonane Janvier yabaye kapiteni wa Isonga FCna Kiyovu SC

Ati “Mfashe uyu mwanya ngo nsezere ku bakunzi n’abafana b’umupira w’amaguru n’Abanyarwanda bose muri rusange, nabamenyeshaga ko mpagaritse gukina umupira w’amaguru burundu, byari iby’agaciro kubana namwe mu gihe cy’imyaka 6, mwarakoze ku bw’urukundo mwanyeretse no kunshyigikira.”

Yakomeje agira ati “Ndashimira byimazeyo amakipe twakoranye akanamfasha muri uru rugendo. Isonga FC yamfashije mu gihe cy’imyaka 2 na Kiyovu Sports FC nakiniye imyaka 4 ntibagiwe ikipe y’iguhugu y’abatarengeje imyaka 20.

Ndashimira abayobozi, abatoza n’abakinnyi twabanye tukanakorana neza cyane, mbashimiye bimvuye ku ndiba y’umutima.

Sinakwibagirwa gushimira Abanyamakuru ba siporo ku bw’akazi bakora k’indashikirwa nzabakumbura cyane kuko mwese mwabaye ab’ingenzi mu buzima bwanjye mbasezeyeho kandi nanabifuriza ishya n’ihirwe njyewe nerekeje mu yindi mirimo.”

Bonane Janvier wavutse mu 1997, yakiniye Isonga FC imyaka 2, 2015-2017 akaba yari na kapiteni w’iyi kipe aho yayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka we wa nyuma, ariko iyi kipe ntiyazamutse ubuyobozi bwayo bwahisemo kuguma mu cyiciro cya kabiri.

Yahise yerekeza muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ine, asezeye ari yo kipe yakiniraga (asojemo amasezerano), yigeze no guhabwa inshingano zo kuyobora abandi bakinnyi muri iyi kipe.

Uyu mukinnyi kandi yakiniye ikipe y’iguhugu y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018 yashakaga itike y’igikombe cy’Afurika ikaza gusezererwa na Zambia.

Yashimiye abantu bose bamufashije harimo na kiyovu Sports Club yakiniye imyaka 4
Uyu musore yanahamagawe mu ikipe y’abato y’Amavubi

UMUSEKE.RW

- Advertisement -