Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Ikipe y’igihugu ya Uganda yatanze ubutumwa aho iri mu Rwanda ije gukina umukino w’umunsi wa gatatu w’amatsinda mu irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu 2022.
Ku wa Kane tariki ya 7 Ukwakira, 2021 guhera saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba U Rwanda ruzakira Uganda i Nyamirambo mu mukino wo mu itsinda E.
Babinyujije kuri Twitter ikipe y’igihugu ya Uganda yatangiye gushyushya umukino. Banditse ngo ‘‘Turi abashyitsi banyu ariko kwita Izina ni ah’ubutaha’’.
Bongeyeho ko baje mu Rwanda gushaka intsinzi.
Kwita izina babikomoraga ku gikorwa kiba buri mwaka gitegurwa n’Ikigo RDB aho akenshi abakerarugendo baza kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uwo mwaka.
Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye gukina na Uganda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Mu mikino 34 imaze guhuza ibihugu byombi kuva mu 1986, Uganda yatsinze 15, u Rwanda rutsinda 10.
U Rwanda ni urwa nyuma mu Itsinda E n’inota rimwe mu mikino ibiri imaze gukinwa mu gihe Uganda ifite amanota abiri inganya na Kenya, inyuma ya Mali ifite ane ku mwanya wa mbere.
- Advertisement -
Nyuma y’umukino w’Amavubi kuri uyu wa Kane, ku isaha ya saa 21h00 mu mujyi wa Agadir muri Maroc niho Mali izahura na Kenya kuri Stade yitwa Adrar.
UMUSEKE.RW