Uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure by’abaturage byaragabunutse – RGS/RGB

webmaster webmaster

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Icyegeranyo cy’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda kizwi mu rurimi rw’Icyongereza nka “Rwanda Governance Scorecard gikorwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGS), kigaragaza ko uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure by’abaturage byagabanutse muri 2021 ugereranyije no muri 2020.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Mme Dr. Usta Kayitesi agaragaza ibyavuye mu bushakashatsi

Ubushakashatsi bwamuritswe none ku wa Gatanu tariki 08 Ukwakira, 2021 bugaragaza ko icyo gipimo kitwa “UBURENGANZIRA MU BYA POLITIKE N’UBWISANZURE BW’ABATURAGE” (Political Rights and Civil liberties) muri uyu mwaka mu bushakashatsi bwa 8 cyagize amanota 83,80 ku ijana mu gihe mu mwaka ushize cyari gifite amanota 85.76 ku ijana.

Bisobanuye ko iki gipimo cyagabanutseho amanota 1.96 ku ijana.

Abakoze isesengura ry’igabanuka ry’amanota kuri iki gipimo, bavuga ko “uburyo abaturage babona uruhare rw’imitwe ya politike (amashyaka) mu guteza imbere imiyoborere n’imibanire myiza y’Abanyarwanda, biri hasi kuri 65.10 ku ijana”.

Cyakora kuri iki gipimo RGB ivuga ko “uruhare rw’Itangazamakuru mu gushyiraho politiki” nka kamwe mu dupimo dutanga amanota kuri iyi nkingi, abaturage babona ko rwazamutse ruva kuri 74,90 ku ijana rugera kuri 90.00 ku ijana.

Amanota agereranya RGS ya 8 na RGS 7 agaragaza ko muri uyu mwaka Inkingi (Pillar) ijyanye n’ “IREME RY’IMITANGIRE YA SERIVISI”  (Quality of service delivery) yatumbagiye kurusha izindi igira amanota 81.86 ku ijana ivuye kuri 78.31 ku ijana bivuze izamuka rya 3.55 ku ijana.

Indi nkingi yazamuye amanota ni “IMIYOBORERE ABATURAGE BAGIZEMO URUHARE KANDI IDAHEZA” (Participation and Inclusiveness ) yagize amanota 84.19 ku ijana ivuye kuri 81.96 ku ijana yazamutseho 2.23 ku ijana.

Inkingi (Pillars) 3 zasubiye inyuma harimo “IMIYOBORERE MU BUKUNGU N’UBUCURUZI (Economic and corporate Governance) yavuye kuri 78.14% igera kuri 74.65% (igabanuka -3.49 ku ijana).

- Advertisement -

IYUBAHIRIZWA RY’AMATEGEKO (Rule of Law) ryagabanutseho 0.78 ku ijana amanota ava kuri 87.86 ku ijana agera kuri 87.08 ku ijana.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Mme Dr. Usta Kayitesi yavuze ko inkingi y’Imiyoborere mu Bukungu n’Ubucuruzi yamanutse kubera ingaruka icyorezo Covid-19 yagize ku bukungu bw’igihugu.

Yavuze ko RGB yishimira uko abaturage bagira uruhare mu miyoborere kandi idaheza, kuko ngo Abanyarwanda bagaragaje ubukorerabushake aho batuye ndetse n’urubyiruko rwagaragaje ubukorerabushake muri iki gihe cya Covid-19.

Dr. Usta Kayitesi yagize ati “Isura y’imiyoborere y’u Rwanda n’uko ihagaze ni uko twese tubigiramo uruhare, abaturage babigiramo uruhare babaza ubuyobozi ibikorwa n’uburyo babibakorera ariko babigiramo n’uruhare na bo bakora ibyo bashinzwe.”

Kubera urwo ruhare yasabye abaturage gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingiza Covid-19 no kubahiriza ingamba zo kwirinda zashyizweho.

Nirere Madeleine Umuvunyi Mukuru yicaranye na Senateri Tito Rutaremara na we wabaye Umuvunyi wa mbere w’u Rwanda

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW