Mu matora ari kubera kuri internet y’uzegukana ikamba rya Miss Culture International irushanwa rihuje ibihugu bitandukanye riri kubera muri Afurika y’Epfo, rurageretse hagati y’umunyarwandakazi n’abandi bakobwa bahanganiye iri kamba rya 2021.
Ni amatora yatangiye kuwa 01 Ukwakira 2021, ari kubera ku rubuga rwa Pageant Vote.net https://pageantvote.net/pageants/1492/contestants/7224 ,Furaha Appoline userukiye u Rwanda, ari mu bakobwa bari kuzamuka mu majwi n’ubwo atorohewe na Pauline Marere wo muri Zimbabwe, Goratamang Monwametsi wo muri Botswana n’uwitwa Malumbo Mtonga wo muri Malawi uri kumurya isataburenge.
Imibare uko igenda izamuka igaragaza ko mu gihe uyu munyarwandakazi yashyigikirwa ashobora guca kubo bahatanye, mu mibare abakobwa batatu nibo bamuri hejuru bishoboka ko nabo yabanikira.
Miss Culture International ni irushanwa rigamije guhuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye by’Isi, aba bamarana iminsi bigana bityo buri wese akagira ibyo amenya ku muco w’ibindi bihugu bitari icye.
Furaha Appoline waserukiye u Rwanda muri iri rushanwa, asanzwe azwi mu ruganda rw’imyidagaduro, si ubwa mbere aserukiye igihugu mu marushanwa y’ubwiza.
Yabwiye UMUSEKE ko nta gucika intege yizeye umusanzu wa buri munyarwanda kugira ngo abashe guhigika abo bahataniye iri kamba.
Ati “Ndagira ngo ibi bintu tubigire ibyacu, ugiye ku rubuga batoreraho nta mafaranga ukatwa, abanyarwanda bamfashe bantore tubigire ibyacu.”
Avuga ko yizeye adashidikanya ko umusanzu wa buri munyarwanda uzamufasha kwegukana iri kamba kandi bizaba ari ishema ry’u Rwanda na buri munyarwanda.
Ati ” Mureke tubanikire bamenye ko Imana yirirwa i Rwanda ikanaharara” yasabaga ko bamutora banyuze kuri iyi Link https://pageantvote.net/pageants/1492/contestants/7224
- Advertisement -
Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutora kuri internet kikazarangira ku wa 31 Ukwakira, aho kuwa 04 Ukuboza muri Afurika y’Epfo hazatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss Culture International.
Si ku nshuro ya mbere Furaha Appoline agerageje kwitabira amarushanwa y’ubwiza akomeye ku rwego mpuzamahanga, mu mwaka wa 2019 yari yatoranyijwe kwitabira Miss Haritage International yabereye muri Singapore ntiyabasha kwitabira kubera ikibazo cy’amakoro.
Ntago haratangazwa ibihembo nyamukuru bizahabwa abazegukana iri kamba rihataniwe n’ibihugu bitandukanye byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW