Amajyepfo: Umwaka w’amashuri utangiye bishimira ibyumba by’amashuri 4,292 byuzuye

webmaster webmaster

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yakoreye mu Karere ka Muhanga, yasuye ibyumba by’amashuri bishya avuga ko hubatswe ibirenga ibihumbi 4 bizatuma ikibazo cy’ubucucike, n’ingendo abanyeshuri bakoraga bigabanuka.

Bimwe mu byumba by’amashuri bishyashya byuzuye mu Murenge wa Muhanga

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yashimye ingufu Leta y’u Rwanda yashyize mu gikorwa cyo kongera ibyumba by’amashuri hirya no hino mu Ntara.

Kayitesi yavuze ko uyu mwaka w’amashuri utangiye ibigera ku bihumbi 4, 292 bimaze kuzura kuko ibyari bisanzweho bitari bihagije, bikanatuma habaho ubucucike mu ishuri rimwe ndetse n’urugendo abana bakoresha bajya cyangwa bava kwiga rukaba rurerure.

Yagize ati”Hari aho wasangaga umwana akoresha amasaha atatu ajya kwiga, ubu barakoresha iminota mikeya bakaba bageze mu ishuri, ikindi ni uko mu cyumba kimwe higamo abanyeshuri 44 mbere bageraga kuri 70.”

Guverineri Kayitesi yavuze kandi ko mu bindi Leta ishyizeho umutima ari ukugaburirira abana mu bigo by’amashuri kuko badashobora gukurikirana amasomo bashonje ngo bikunde.

Yavuze ko hari ibitaranozwa kuko bamwe usanga nta bikoresho bafite bariraho, ko babanza gutegereza bagenzi babo bakarangiza gufungura, hakiyongeraho no kuba mu mashuri amwe ibikoni bitaruzura neza.

Guverineri Kayitesi yavuze ko iki kibazo kigomba kuba cyakemutse mu minsi ya vuba.

Nshimiyimana Gentil wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza mu Murenge wa Rongi, yabwiye UMUSEKE ko aho bigaga umwaka ushize hari ahantu kure y’iwabo, kuko bakoreshaga amasaha abiri bajya kwiga.

Yagize ati”Ubu nsigaye nkoresha urugendo rw’iminota 5 mvuye mu rugo umwanya twakoreshaga tujya ku ishuri tuwukoresha dusubira mu byo twize.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Gitega mu Murenge wa Rongi, Ngirarubanda Siméon avuga ko bamwe mu banyeshuri wasangaga bakererwa bakagera mu ishuri bananiwe, avuga ko mu bizamini bisoza umwaka , batsindishije ku rugero rwiza.

Ati ”Amashuri 2 twari dufite mbere yari kure cyane, iki kigo gishya cyuzuye cyoroheje ingendo bakoraga bajya kwiga kure.”

Uyu Muyobozi w’ishuri yavuze ko nta munyeshuri numwe wasibiye, kuko bose bimutse.

Ibyumba by’amashuri bishya byuzuye mu Karere ka Muhanga bigera kuri 388 harimo amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice aganira n’Ubuyobozi b’Ikigo cy’ishuri ribanza rya Gitega riherereye mu Murenge wa Rongi.
Guverineri Kayitesi Alice na Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline bahaye ifunguro abana
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yavuze ko Ibyumba by’amashuri bishyashya byuzuye muri iyi Ntara bizatuma ubucucike n’ingendo bigabanuka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga