Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye mu biro bye umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie ndetse n’Umujyanama we Lee Ndayisaba, bagirana ibiganiro.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021, ni bwo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yakiriye mu biro bye umuhanzi Bruce Melodie n’umujyanama we.
Amafoto yasohowe na Lee Ndayisaba umujyanama wa Bruce Melodie, yayaherekeresheje amagambo avuga ko “byari iby’icyubahiro kwakirwa na Mayor w’Umujyi wa Kigali. Umujyi wacu.”
Lee yatangaje ko ibiganiro bagiranye na Pudence Rubingisa bitibanze ku muziki.
Ati “Ntabwo ibintu byose ari umuziki. Uyu ni Umujyi wacu, nta kintu na kimwe dukora tutaganiriye na Mayor. N’ibyo turi gutegura byose [igitaramo] byaba ari iki byose bifite ahantu bihuriye na we.
Uretse ko n’ubwo bidafite ahantu bihuriye n’umuziki ariko duhura kenshi. Ni uko ari ubwa mbere nshatse kubigaragaza ariko turahura mu kazi n’ubundi.”
Kugirana ibiganiro na Mayor w’Umujyi wa Kigali, bibaye nyuma y’indirimbo nshya Melodie yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya, Brian Ouko Robert, uzwi nka Khaligraph Jones.
Uyu Khaligrah Jones yanditse kuri Instagram agira ati “Umuvandimwe wanjye wo mu Rwanda yasohoye indirimbo yakoranye nanjye. Mugende muyirebe kuri YouTube.”
Amashusho y’iyi ndirimbo yafashwe na Dolls naho amajwi yatunganyijwe na Madebeats. Uyu muhanzi kandi aritegura gukorera igitaramo muri Kigali Arena tariki 6 Ugushyingo, 2021.
- Advertisement -
Umujyanama we, Ndayisaba avuga ko hari abandi bahanzi bazafatanya na Bruce Melodie muri iki gitaramo ariko ko atahita abatangaza.
Yavuze ko imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure. Ati “Barahari [Abahanzi] ariko bagira igihe cyabo cyo kubatangaza.”
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
UMUSEKE.RW