Ibyabaye ku mupaka w’u Rwanda na DR.Congo birasanzwe ku baturanyi – Minisitiri wo muri Congo

webmaster webmaster

Minisitiri ushinzwe Itumanaho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabye Abanyamakuru n’abandi bashaka kuririra ku “kantu gato” ko kuba hari abasirikare b’u Rwanda bibeshye bakagera ku butaka bwa Congo ngo babihuze n’ibindi bashaka kuvuga, yavuze ko ari akabazo gato gasanzwe ku baturanyi.

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru

Patrick Muyaya, Umuvugizi wa Leta ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, yavuze ko ikibazo cyabayeho ku wa Mbere w’iki Cyumweru, bamwe mu basirikare b’u Rwanda bakinjira ku butaka bwa Congo bakurikiye abakora magendu, ubu cyarangiye kandi gikurikiranwa n’ababishinzwe.

Yiyamye Umunyamakuru wamubajije avuga ko “ingabo z’icyo gihugu FARDC” zidashoboye “faible”.

Asubiza, Patrick Muyaya yagize ati “Imvugo wakoresheje si yo, ntabwo igihugu gifite ingabo zidashoboye, kubera ko uramutse ukurikirana n’ibindi bibera ahandi nko mu Buhinde no mu bindi bihugu ku Isi, akenshi mu bice by’imipaka hakunda kubera ibintu (incidents) rimwe na rimwe bikarangira nabi.

Ntabwo mukwiye kuririra ku kantu gato kabaye, kagakurikiranwa, hari urwego rumaze igihe rukora rushinzwe kugenzura bene ibyo bikorwa, (Mécanisme Conjoint de Vérification Elargi, MCVE), murabizi ko tuyoboye Africa, akarere k’Ibiyaga Bigari karihariye, igihugu cyacu dufite Perezida ukora akazi k’ubuhuza mu bibazo byose biri ku mugabane.

Ubu ntibikwiye niba habaye akantu nka kariya, ngo ukuririreho kuko ni ibintu bibaho, haba ku ruhande rwa gisirikare no ku ruhande rw’ububanyi n’amahanga habayeho kuvugana ubutumwa bwaratambutse, kuri twe ni ibintu byabaye birarangira. 

Mugomba kumenya ko n’iyo twaba dufite igisirikare gikomeye ku Isi tutari gufata ingabo zose ngo turunde hariya kubera kariya kabazo, ni ibintu bibaho iyo mufitanye urubibi n’abaturanyi 9 ibintu nka biriya bibaho, inzego zibishinzwe ziri gukurikirana kiriya kibazo.”

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira, 2021 ahitwa Kibumba ku rubibi rw’u Rwanda na DR.Congo abasirikare ba RDF bageze ku butaka bwa kiriya gihugu bakurikiye abakora magendu byakekwaga ko bafite intwaro, nyuma y’ubwumvikane buke habaho gushyamirana no kurasa kuri buri ruhande ariko biza guhosha umutuzo n’amahoro biragaruka.

Itangazo ry’Ingabo z’u Rwanda ryasohotse nyuma rivuga ko umubano w’ibisirikare bw’ibihugu byombi ukomeje, nubwo habayeho kwibeshya abasirikare b’u Rwanda bakagera ku butaka bwa DR.Congo.

- Advertisement -

Abadepite ba kiriya gihugu basabye Minisitiri w’Ingabo, Gilbert Kabanda kubasobanurira ibya kiriya kibazo cyabaye ku mupaka n’ibiri kugikorwaho.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/rdf-yasubije-ibirego-byuko-hari-abasirikare-bayo-bageze-ku-butaka-bwa-congo.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW