Abaturage bo mu Murenge wa Kigoye, mu Karere ka Rutsiro ku bufatanye n’Itorero rya AEBR Nyagahinika batangije amatsinda yo kwizigama, abayari bavuga ko yabafashije kugera ku ntego yo kuva mu bukene.
Binyuze mu bwizigame bwatanzwe mu matsinda imiryango itandatu yorojwe ingurube, umwe wubakirwa inzu.
Sekabuga John avuga ko ubuzima bwe n’umuryango we bwahindutse nyuma yaho yisunganye na bagenzi be mu itsinda.
Ati ”Mbere y’uko njya mu itsinda nari umuntu umeze nabi ku buryo bugaragara, nari mfite inzu itarimo agasima ariko ubu nagashyizemo, nongeramo purafo n’inzugi za metarike.’’
Yakomeje avuga ko amatsinda yo kwizigamira uretse kumutuza heza amafusha kwishyurira abana be babiri amashuri yisumbuye.
Mukandekezi Consolée we avuga ko mu itsinda yigiyeyo gukora kuko batozwa gukora cyane kugira ngo babone icyo bizigamira.
Ati ’’Sinakwizigamira ayo ndafite, niyo mpamvu ngomba gukora cyane, kwizigama ni ngombwa kuko iyo uzigamye mu gihe uhuye n’ikibazo ujya mu itsinda bakakuguriza ku yo wabitse bikagufasha gutera imbere.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo, Rutayisire Deogratias yasabye abafashamyumvire kubafasha guhugura abandi baturage kwizigamira kuko byafasha kuva mu bukene.
Ati ”Gahunda yo kwizigama irahari ariko itaragira umurongo uhamye nk’uwo AEBR yadufashije gushyiraho amatsinda ikurikirana, niyo mpamvu nasabye ko twayihuza noneho abafashamyumvire babo bakadufasha guhugura abaturage, amatsinda akagera ku ntego aba yarihaye.”
- Advertisement -
Pasiteri Andrew Kayiranga Umuyobozi wungirije w’umuryango Hope International mu Rwanda ufatanya na AEBR mu gukurikirana aya matsinda yo kwizigamira, avuga ko gusenga bidatana no kwizigamira.
Ati ”Umuntu ni umuntu wuzuye, akenera iby’imibereho ya buri munsi aribyo biva muri aya mafaranga yizigama, ariko agakenera no kuvurwa amarangamutima ndetse no kugirana umubano mwiza n’Imana, iyo bihuye nibyo bibyara umuntu wuzuye, ntibisigana.”
Ubu bukangurambaga bwakozwe mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwizigamira, ibikorwa byahuriranye n’icyumweru mpuzamahanga cyo kwizigamira kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti ’’Kwizigamira umusingi wo guhangana n’ibihe bidasanzwe”.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Kagame Kaberuka Alain / UMUSEKE.RW