Mu Mudugudu wa Rwesero, mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza haravugwa urupfu rutunguranye rw’umusore w’imyaka 56 y’amavuko.
Amakuru y’urupfu rwa Munyanyindi Paul yamenyekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ubusanzwe yakoraga akazi ko kwita ku ngurube.
Umunyamakuru wa UMUSEKE wageze ahabereye ibyago yahasanze abaturage benshi n’inzego z’ubuyobozi, n’iz’umutekano baje gutabara, abaturage bavuze ko Paul bamusanze muri ruhurura irimo amazi hanatuye abaturage.
Uwitwa Nzamuramboho Jonas wanabonye uwo murambo mbere yavuze ko mu gitondo aribwo yamenye ko Paul yapfuye.
Ati “Nabyutse nsanga Paul muri ruhurura yapfuye mpamagaza ubuyobozi nuko nabwo bwihutira kuza gutabara.”
Abaturage bakomeje bavuga ko muri iriya ruhurura hakunze kugwa abantu ariko ntibapfe kuko n’uwo wapfuye ngo si ubwa mbere yari aguyemo ariko ko mbere byabaye bakamukuramo.
Iyi ruhurura ifite iteme umuntu anyuraho ritindishijeho imbaho eshatu abahatuye bakagira ibyo bifuza byakorwaho.
Ntihinyuka Elie umukuru w’Umudugudu wa Rwesero ati “iyi ruhurura iteje ikibazo kuko n’inzira itameze neza, gusa muri uko kugwamo kwe ntituzi niba yari yanyoye cyangwa atari yanyoye inzoga ariko iyi ruhurura mudukorere ubuvugizi ibe yakorwa.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE ko hari ikigiye gukorwa.
- Advertisement -
Ati “Tugiye gukora mu buryo bwihutirwa tuvugane n’Akarere kadufashe turebe uburyo aho hantu hakorwa neza.”
Paul Munyanyindi apfuye afite imyaka 56 y’amavuko, umurambo wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo yazize.
Uyu avuka mu Murenge wa Busoro abaturanyi be bavuga ko apfuye ari ingaragu nta mwana nta n’umugore asize.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA