Birakekwa ko abahoze muri M23 bubuye imirwano, bafashe ibirindiro bya FARDC ahitwa Chanzu

webmaster webmaster

Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2021 imirwano ikaze yumvikanyemo imbunda ziremereye yahuje Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abitwaje intwaro bataramenyekana muri Gurupema ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru, abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje kwambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda.

Muri 2013 ingabo za Congo zifatanyije n’iza Tanzania na Malawi zamenesheje M23 ita ibirindiro byayo bahungira mu Rwanda no muri Uganda (Archives)

Umuyobozi wa Gurupema ya Jomba, Jackson Achuki yabwiye actualite.cd ko abo bitwaje intwaro baturutse mu bice byegereye Pariki y’Ibirunga maze barasana na FARDC bayambura ibirindiro bafata uduce twa Chanzu mu gace ka Kikoro muri Chanzu.

Jackson Achuki, avuga ko ibintu bitifashe neza na gato, abaturage bakomeje guhunga berekeza muri Uganda abandi baturage bari kwerekeza ku murwa mukuru wa Teritwari ya Rutschuru.

Yagize ati “Uduce twa Chanzu na Mbiz, Kinyangurube na Ndiza turi mu maboko yabitwaje intwaro, abantu benshi bakomeje guhunga muri iki gitondo.”

FARDC ntiremeza ko ari umutwe wa M23 wagabye icyo gitero ndetse n’abakigabye aho baje baturutse, abagabye igitero na bo ntibaravuga abo ari bo.

Uduce twa Chanzu na Mbiza turi hafi y’ u Rwanda na Uganda, kugeza magingo aya imirimo ku mupaka wa Bunagana irakomeje nk’uko bivugwa na Jackson Achuki uhibereye aho bari gufatanya na FARDC kugira ngo abambuka berekeza Uganda bambuke batekanye.

Amakuru aturuka muri turiya duce avuga ko umutwe wa Mouvement de 23 Mars uzwi nka M23 ariwo wagabye ibitero ndetse unirukana ingabo za Leta ya Congo mu birindiro zari zifite ku musozi wa Chanzu.

Moïse Katumbi Chapwe Jr wabaye Guverineri wa Katanga, yemeje iby’iyi mirwano.

Ati “Ahagana saa 22h00 ku Cyumweru tariki 07 Ugushyingo, 2021 agace ka Chanzu muri Jomba hafi ya Bunagana Rutshuru muri Kivu ya Ruguru higaruriwe n’abarwanyi ba M23 bavuye muri Uganda, bakaba bayobowe na Gen Sultani Makenga. Ingabo za FARDC zahirukanwe ndetse zahataye ibikoresho byinshi.”

- Advertisement -
Abaturage batari bake bambutse umupaka wa Bunagana bajye muri Uganda

M23 ya Sultan Makenga ishyirwa mu majwi kuba ariyo yagabye iki gitero, ngo ifite intego yo gufata Umujyi wa Goma.

Ikinyamakuru Chimpreport kivuga ko abahoze muri M23 bashinja Perezida Felix Tshisekedi kudashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bari bagiranye na Leta ya Joseph Kabila.

Ayo masezerano y’i Nairobi yavugaga ko inyeshyamba za M23 zihawe imbabazi, ariko ko zidahawe ubudahangarwa ku kuba zakurikiranwa ku byaha by’intambara, Jenoside no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Impande zombi zari zumvikanye guhererekanya imfungwa, kandi M23 igasubiza ibyasahuwe Umujyi wa Goma ubwo yawufataga mu Ugushyingo 2012. Amasezerano yanateganyaga ko abakuwe mu byabo n’intambara bahunguka.

Uku kubura kw’imirwano bishobora kongera gusubiza Akarere mu mpagarara no mu bibazo by’umutekano, nibura amakuru avuga ko abantu ibihumbi 50 bahunze imirwano mishya, hakaba hasanzwe izindi mpunzi 100, 000 zahunze mu myaka ya 2012, ndetse n’abandi miliyoni 2,6 bavuye mu byabo imbere mu gihugu.

M23 yakubiswe inshuro n’ingabo za MONUSCO zirimo iza Tanzania, Malawi zifatanyije n’iza Congo Kinshasa, FARDC. Icyo gihe abarwanyi benshi bahungiye mu Rwanda, abandi bajya muri Uganda.

Col Jean Marie Vianney Kazarama wari Umuvugizi wa M23 yigeze kuganira n’Umuseke mu 2013
Ubwo abarwanyi ba M23 batsindwaga urugamba bagahunga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW