Nta munyarwanda ukwiriye kuremererwa no kutagira igihugu kandi kimutegereje- Hon Bamporiki

webmaster webmaster

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco n’urubyiruko, Hon Edouard Bamporiki yahaye urubyiruko umukoro wo gukebura abandi banyarwanda batarumva neza icyerekezo cy’u Rwanda, avuga ko nta mwana w’umunyarwanda ukwiriye kumva aremerewe no kutagira igihugu kandi gihari kimutegereje.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco n’urubyiruko, Hon Edouard Bamporiki

Yabitangaje mu biganiro biri guhabwa urubyiruko rwo muri za Kaminuza kugira ngo abazigamo babashe gusobanukirwa n’amateka u Rwanda rwanyuzemo naho rugeze rwiyubaka.

Ni ibiganiro ku mateka y’u Rwanda byatangiriye mu mashuri makuru na za Kaminuza bizakomereza mu yandi mashuri kugeza kuyi ncuke, bitangwa n’Inararibonye mu mateka y’u Rwanda.

Bamwe mu banyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) bavuga ko ibi biganiro babikuyemo amasomo menshi azabafasha mu buzima bwabo arimo gukomera kundangagaciro, gukunda igihugu n’ibindi.

Umwe muribo yagize ati “Isomo mvanyemo ni ugukunda igihugu ukamenya kugiharanira ku buryo ushobora no gutanaga amaraso kugira ngo igihugu gikomeze kibeho.”

Mugenzi we yagize ati “Nkwiye kumenya ngo igihugu cyanjye gifite ikihe cyerekezo, mu cyerekezo cyiza kizagira nzaba mfitemo uruhare ?.”

Tombola Gustave, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali yavuze ko n’ubwo urubyiruko akenshi ruba ruhugiye mu masomo ariko ibiganiro nk’ibi bifite akamaro mu gushyira mu ngiro ibyo biga.

Yagize ati “Urubyiruko ruba ruhugiye mu masomo ariko iyo babonye ibibahugura ku bijyanye n’umuco n’amateka n’indangagaciro bibafasha kugira ngo ibyo bize babihuze n’indangagaciro nyarwanda, babihuze n’amateka n’umuco nyarwanda kugira ngo bigire umumaro ku muryango nyarwanda.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco n’urubyiruko, Edouard Bamporiki avuga ko nta mwana w’umunyarwanda ukwiriye kumva aremerewe no kutagira igihugu kandi gihari kimutegereje.

- Advertisement -

Ati ” Urubyiruko rero ni inshingano zabo gufasha abo bandi n’abakuru batavuyemo, uko tubatamika u Rwanda niko bazafasha n’abandi batamiye ibindi bihugu, batamiye intekerezo z’ahandi.”

Yakomeje asaba uru rubyiruko kwigisha bagenzi babo bameze nk’abarwanira ishyaka ritari iry’u Rwanda kumva akamaro no gusobanukirwa gukorera byimbitse u Rwanda no guharanira kuruhesha ishema.

Hon Bamporiki yavuze ko u Rwanda ruhangwa nta muhutu nta mututsi n’umutwa bariho asaba urubyiruko kumenya byimbitse umuco n’indangagaciro.

Ati “Kumenya umuco, kugira indangagaciro no kumenya amateka byacu ni ishingiro ry’ubunyarwanda n’iterambere duharanira, Politike nziza, ituma n’abaturage baba beza.”

Yakomeje agira ati “Ubunyarwanda nibwo buzatuma dukorera igihugu, Iyo dushyize ubunyarwanda imbere ntabwo bubangamirwa, Ndi umunyarwanda nituyishyira imbere nta kibazo tuzagira, Nta gihangara ubunyarwanda kereka iyo ukiburutishije.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco n’urubyiruko, Edouard Bamporiki yavuze ko abenshi mu rubyiruko bakunda kutamenya amateka y’u Rwanda kandi bakagombye kuyakuramo inararibonye izabafasha kumenya icyerekezo cyarwo.

Hon Bamporiki yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kwigisha indangagaciro, umuco n’amateka y’u Rwanda.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW