Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’ibizamini bya leta ku barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu byiciro bitandukanye nk’ubumenyi rusange, amashuri nderabarezi n’ay’imyuga n’ubumenyingiro.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Ugushyingo 2021, ku isaha ya saa munani (2:00pm) ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi nibwo hashyizwe ahagaragara ibyavuye mu bisaini bya leta bisaza amashuri yisumbuye.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Uburezi, abigaga mu cyiciro cy’amashuri mu burezi rusange (S6), mu banyeshuri basaga 47,638 biyandikishije gukora ikizamini cya leta, hakoze abagera ku 47,399. Abakandida batsinze n’ibihumbi 40.435 bangana na 85.3%. abasigaye bose bangana na 14.7% ntago bagejeje ku inota fatizo.
Abanyeshuri bigaga mu mashuri Nderabarezi (TTC) bose uko bari 2,988 biyandikishije ku kizamini cya leta bose barakoze, abatsinze ni 2,980 bangana na 99.9% naho 0.1.% bakaba bataratsinze ku inota fatizo rikenewe.
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) hiyandikishije abakandida basaga 22, 686, hakora abagera ku 22, 523 abatsinze ni 21,768 bangana na 95.7%, naho abagera kuri 4.3 ntibagira amanota fatizo.
Abanyeshuri babaye indashyikirwa nabo batangajwe, aho mu cyiciro cy’amashuri y’ubumenyi rusange bayobowe na Mugisha Abdul Karim wigaga kuri Riviera High School akurikirwa na Umuhuza Gatete Kelia wigaga kuri Gashora Girls Academy, hakurikiraho undi wiga kuri iri shuri Uwonakunze Anaise Marie Reginald. Abanyeshuri 10 babaye indashyikirwa bakaba biga ama sciences nka PCM, MPG, MEG n’ayandi
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bayobowe n’umunyeshuri wigaga ubwubatsi bw’imihanda witwa Migisha Dieu Merci wigaga I Save kuri St Kizito TVET School.
Naho abigaga mu mashuri nderabarezi nabo hatangajwe barindwi babaye indashyikirwa mu bizamini bya leta, aho barangajwe imbere na Nsengiyumva Theogene wigaga kwigisha imibare kuri TTC Muhanga, akurikirwa na mugenzi we wigaga indimi kuri TTC Mururu witwa Niyogusa Gervais.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, nyuma yo gutangaza ibyavuye mu bizamini bya leta, yavuze ko abanyeshuri batsinze neza kuko ugererenyije n’imwaka ushize nta kinyuranyo kinini kirimo.
- Advertisement -
Ati “Urebye ibyiciro by’amashuri nderabarezi n’imyuga n’ubumenyingiro byarazamutse ariko mu bumenyi rusange habaye kugabanuka, ariko imibare ntabwo itandukanye cyanen’umwaka ushize.”
Umwaka wa 2019, mu cyiciro cy’ubumenyi rusange ugereranyije na 2021 habayeho kugabanuka, mu mashuri nderabarezi ho hakaba byarazamutse biva kuri 98.2% bigera kuri 99.9. ni mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro habaye naho kuzamuka ku kigero cya 4.5% kuko mu 2019 bari batsinze kuri 91.2% naho uyu mwaka ni 95.7%.
Minsitiri Dr Uwamariya yanavuze ko abana batatsinze badasabwa gusubiramo amasomo, ahubwo avuga ko bemerewe gukora ikizamini cya leta nk’abakandida bigenga.
Nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi wa NESA, Dr Bernard Bahati, inota fatizo rigenwa hakurikijwe uburyo abanyeshuri batsinze, aho nko muri TVET n’ubumenyi rusange bakorera ku manota 73, uwatsinze aba ari uri hagati y’ufite amanita 73 n’ icyenda, bityo inota fatizo akaba icyenda, bivuze ko uwatsinzwe aba afite munsi y’icyenda.
Naho mu cyiciro cy’amashuri nderabarezi bo bagakorera ku manota 100, bivuze ko uwagize munsi ya 40 aba yatsinzwe, aho asabwa gusubiramo ikizamini cya leta kugirango abone impamyabumenyi.
Abanyeshuri batatu ba mbere ku rwego rw’igihugu batsinze neza kurusha abandi muri buri cyiciro bakaba bahembwe. Mu byo bahembwe harimo mudasobwa ngendanwa.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW