Amavubi yatsinzwe na Kenya asoza ku mwanya wa nyuma mu itsinda

webmaster webmaster

U Rwanda rusoje ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe risa mu mikino itandatu (1/18) mu itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo, 2021 rwatsinzwe umukino wa nyuma na Kenya 2-1 ari na wo wari umukino wa nyuma.

Amavubi asoje imikono afite inota 1/18

Ni umukino Kenya yari yakiriye u Rwanda kuri Nyayo National Stadium, aho Kenya yinjiye neza mu mukino imbere y’u Rwanda.

Hakiri kare ku munota wa 2, u Rwanda rwatsinzwe igitego cya mbere cya Michael Olunga.

Kenya yakomeje gusatira cyane u Rwanda, yaje kubona igitego cya kabiri gitsinzwe na Richard Odada kuri penaliti, ku ikosa Umunyezamu Fiacre yakoreye rutahizamu wa Kenya.

Mashami Vincent yakoze impinduka hakiri kare ku munota wa 25, Nsanzimfura Keddy yahaye umwanya Sugira Erneste. Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 -0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Nshuti Innocent yahaye umwanya Hakiziamana Muhajdiri.

Izi mpinduka zafashije u Rwanda cyane gusatira ndetse bagenda babona amahirwe menshi, abasore barimo Sugira Ernest bagerageza gutera mu izamu ariko kubona igitego bibanza kugorana.

Ku munota wa 60 Rukundo Denis wari wabonye ikarita y’umuhondo yahaye umwanya Serumogo Omar.

Ku munota wa 65 abasore ba Kenya bakoreye ikosa kuri Sugira Erneste, umusifuzi atanga coup-franc yahanwe na Muhadjiri wateye umupira mwiza usanga Niyonzima Olivier Seif aho ahagaze mu rubuga rw’amahina ahita ashyira mu rushundura biba 2-1.

- Advertisement -

Iminota isigaye yose y’umukino, u Rwanda rwakiniye mu kibuga cya Kenya, rubona n’amahirwe mesnhi ariko kureba mu izamu biranga umukino urangira ari 2-1.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko u Rwanda rusoje imikino y’iri tsinda bari ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe risa. Kenya ifite amanota 6, Uganda ikagira 9 mu gihe Mali ari yo yazamutse ijya mu ijonjora rya nyuma, iyoboye itsinda n’amanota 16 kuri 18.

Kenya na yo ntacyo gutsinda biyimariye cyakora isoje ari iya 3

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW