Umunyamakuru Thierry Ndikumwenayo yahimbye indirimbo ishimagiza Musanze Fc

webmaster webmaster

Ndikumwenayo Thierry usanzwe ari umunyamakuru yahimbye indirimbo y’ikipe ya Musanze Fc yo mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko yayikoze mu rwego rwo gushyigikira iyi kipe yihariye igikundiro cy’abakunzi b’umupira w’amaguru muri kariya Karere no mu nkengero zako.

Umunyamakuru Thierry Ndikumwenayo yakoze indirimbo ishimagiza ikipe ya Musanze Fc

Uyu musore azwi mu itangazamakuru cyane, yakoreye UMUSEKE na Energy Radio yi Musanze n’igitangazamakuru cyitwa Ingenzinyayo.com akorera gikorera kuri murandasi akorera kugeza magingo aya.

Usibye itangazamakuru, Thierry Ndikumwenayo asanzwe ari umuririmbyi muri Kiriziya Gatolika, yakoze mu murya akora indirimbo iri mu buryo bw’umuziki w’amanota “Musique Classique” umenyerewe muri Kiriziya Gatolika asohora iyo yise “Komeza uganze Musanze Fc” yazamuye imbamutima z’abakunzi b’iyi kipe.

Muri iyi ndirimbo, Thierry Ndikumwenayo, agaragaza ko Musanze Fc ari ikipe itavogerwa kandi yakuye mu bwigunge abaturage kuko ibahesha ishema ndetse ikanahagararira Akarere muri rusange.

Yabwiye UMUSEKE ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaje mu ntagiriro za 2019, yatekereje ku ikipe ya Musanze Fc kuko ayizi neza kandi ayikunda.

Ati “Numvaga nshaka gukora umuziki uri muri iyi shusho ariko nanone uri hanze ya Kiliziya, mu ntekerezo zanjye hajemo Musanze FC kuko ari kipe yo mu rugo kandi nzi neza.”

Avuga ko ari impano yageneye Musanze Fc nk’umusanzu we mu gushyigikira iterambere ry’iyi kipe ikomeje gushimangira ibigwi byo gusakaza ibyishimo, gushimangira amahoro n’ubwiyunge no kwagura no guteza imbere impano z’i Musanze.

Avuga ko iyi ndirimbo uburyo ikozwemo buzamura amarangamutima y’umukinnyi bikamuha imbaraga n’imbaduko zo gushaka intsinzi.

Ati “Iyo igitangira buri wese uri kuyumva amarangamutima arazamuka, ni nako umukinnyi bimuzanira ishyaka mu kibuga,ni indirimbo umuntu yumva ikipe ikamwubakamo ishyaka.”

- Advertisement -

Akomeza agira “Nayikoze nifuza kwereka bariya bafana ba Musanze Fc ko batayobye, bahisemo ikipe nyayo kandi ifite ejo heza, iduha iyishimo twe abanya Musanze n’abaturanyi bazi ukuri kw’ikipe ibanyura.”

Thierry Ndikumwenayo yabaye muri Korali zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika guhera mu mwaka wa 2004, kuva mu mwaka wa 2013-2014 ari muri Kaminuza y’u Rwanda yize umuziki w’amanota anaririmbaga muri Korali Bon Berger.

Ubu ni umuririmbyi muri Korali”Ishema Ryacu” yo muri Cathedrale ya Ruhengeri, nyuma y’iyi ndirimbo arateganya gushyira hanze indirimbo nyinshi yizera ko zizanyura abanyarwanda muri rusange.

Umva hano indirimbo “Komeza Uganze Musanze Fc” ya Thierry Ndikumwenayo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN  / UMUSEKE.RW