Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Gereza ya Gitega mu Burundi yibasiwe n’inkongi y’umuriro ikaze, biracyekwa ko hari abayifungiwemo bahitanywe na yo.
Iyi Gereza iri mu zicumbikiye umubare munini cyane w’imfungwa biganjemo abanyepolitiki. Amakuru ava i Gitega avuga ko umuriro wadutse muri Gereza mu masaha ya saa kumi zo mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza, 2021.
Umuriro wari mwinshi mu gihe abafungiwe muri gereza bari bakiryamye.
Mu gice gifungiyemo abanyepoliti bagerageje gukora coup d’etat mu mwaka wa 2015, abafungiwemo bijujutiye kuba babuze uza kubakingurira ngo bahunge ubwo inkongi yadukaga.
Abafungiwe muri icyo gice bakijijwe no kurira hejuru y’inkuta bahungira ahandi kure y’umuriro, ibyabo byose byahiye.
Amajwi y’imfungwa yumvikana zivuga ko hari abahiriyemo n’ubwo imibare itaramenyekana.
Bivugwa ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko abafungiwemo bumvikana bavuga ko bitatewe n’intsinga z’amashanyarazi.
Hari ugira ati “Ibi bintu si intsinga ntibaze kubeshya.”
Hari undi ugira ati “Abapfuye abake ni nk’ijana, hariya batoboye twumva hari induru nta n’umwe wavuyemo..”
- Advertisement -
Usibye abo bicyekwa ko bahaburiye ubuzima, ibintu byinshi byahiye birimo ibikoresho by’imfungwa ndetse n’inyubako yaho imfungwa zirara yangiritse.
Igipolisi gishinzwe kuzimya inkongi mu Burundi cyihutiye kuzimya ariko kihagera hari byinshi byangiritse.
Abategetsi b’u Burundi ntibaratangaza icyateye iyo nkongi, abapfuye n’ibyo yangije.
Amashusho agaragaza iyi gereza irimo gushya n’amajwi y’imfungwa
Un immense incendie s'est déclaré à la prison de #Gitega aux environs de 4h ce matin. Des prisonniers seraient décédés selon des sources à la prison. #Burundi pic.twitter.com/xDE2z0cRSR
— Pacifique NININAHAZWE 🇧🇮 (@pnininahazwe) December 7, 2021
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW