Indonesia: Abantu 34 bamaze kumenyekana ko bapfuye ubwo habaga iruka ry’ikirunga

webmaster webmaster

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo ikirunga kitwa Semeru kiri ku kirwa cya Java cyarutse abantu 22 bahita bahasiga ubuzima, ubu imibare y’abapfuye igeze kuri 34.

Indonesia cyane mu kirwa cya Java hari ibirunga byinshi bitewe n’imiterere y’aho biriya birwa biherereye

Amashusho yafatishwe indege itagira umupilote ya Drone, agaragaza inzu ziri mu kibaya cya kiriya kirunga kitwa Semeru zangijwe cyane n’iruka ryacyo.

Abantu 27 remain missing and thousands have been displaced

Kuri uyu wa Kabiri, Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe ibiza muri Indonesia, Abdul Muhari yabwiye AFP ko abantu 34 bamaze kumenyekana ko bapfuye ubwo ikirunga cyarukaga ku wa Gatandatu.

Yagize ati “Imibare igezweho twakiriye, ni uko abantu 34 bapfuye, 17 baburiwe irengero.”

Inzego zishinzwe ubutabazi zikomeje gufasha abagizweho ingaruka n’iruka rya kiriya kirunga, nibura abantu 3 700 bavuye mu byabo bahunga.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW