Umuhanzikazi UNIK Mahoro uzwi mu muziki wo kuramya Imana , yisunze Rata Jah Naychah bakorana indirimbo yitwa “Ndashima”yuzuye ishimwe ku Mana, yayihimbye nyuma yo kubona ko iyo Imana yinjiye mu buzima bw’umuntu ibintu byose biba bishya.
“Ndashima” ni indirimbo UNIK Mahoro avuga ko yamukoze ku mutima kuko ivuga ibijyanye n’urugendo rwe rwa gikristu.
Ashimangira ko ari indirimbo bafitanye amateka akomeye, yitsa ku buzima bwe kuva kera, igamije gushimira Imana kuko muri byose ishakira ibyiza abayizera.
Mu kiganiro yahaye UMUSEKE yavuze ko yayikoze nyuma yo kwitegereza imirimo y’Imana bikamurenga agatangara cyane aza kubona ko byanga bikunze, Imana hari ukuntu igorora ibyari byananiye abana b’abantu.
Hari aho agira ati “Wangize neza mwami wanjye uri mwiza, wacunguye ubugingo bwanjye, …unzamura ku misozi ntakwigezaho, ndashima,..”
Kugira ngo igikorwa cyo gukora iyi ndirimbo kigerweho, byasabye buri wese ubwitange butandukanye, byasabye ko aza mu gihugu cye cy’amavuko mu Rwanda kugira ngo akore iyi ndirimbo.
UNIK Mahoro asanzwe atuye mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko ashimira Imana yamushoboje gukora iyi ndirimbo, akanashimira Rata Jah Naychah.
Ati “Ndashima Imana yadushoboje muruno mushinga. Reka nshimire na Rata Jah Naychah mwifuriza ngo mumuhamagaro we ater’imbere.”
UNIK Mahoro mu mwaka wa 2019 nibwo yatangiye gukora kuri album ye ya mbere yitwa “En Jesus”
- Advertisement -
Asaba abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana gukomeza gukurikirana ibihangano bye kuko mu mwaka wa 2022 ibikorwa byo gukorera Imana bizakomeza, yizeza gukora indirimbo zikora ku mitima ziganisha ijuru.
UNIK asanzwe abarizwa mu nzu ifasha abahanzi izwi nka IMC Tap yashinzwe na Heritier Patrick utuye ku mugabane w’ubulayi mu gihugu cy’Ububiligi, uyu Hertier Patrick ni nawe wakoze amashusho yayo.
UNIK Mahoro asanzwe afite izindi ndirimbo kuri shene ye ya youtube yitwa “UNIK Mahoro” iriho n’izindi ndirimbo z’abahanzi yagiye asubiramo zigakundwa cyane.
Reba hano indirimbo Ndashima ya UNIK Mahoro na Rata Jah Naychah
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW