Muri VUP ntawatinyuka konsa isuka: Bati “Dukora nk’abikorere kuko tubikesha kuramuka”

webmaster webmaster

Abakora imirimo bahemberwa muri gahunda ya VUP bo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko bayikorana ibakwe kuko baba bazi ko ibikorwa bari gukora ari bo bifitiye akamaro ariko kandi bakaba bazi ko idizeni nirangira bazahembwa ubundi bakabasha kujya ku isoko kugura ibibatunga.

Mukarubasha Claudine avuga ko bakora babyishimiye

Gahunda ya VUP yashyiriweho kuzamura abatishoboye kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi bagire imibereho myiza, isanzwe inarimo inkingi y’imirimo y’amaboko isanzwe ihabwa abatishoboye bafite intege ubundi bakayihemberwa.

Mu Murenge wa Gitoki ahagana saa yine z’agasusuruko [10:00’] abaturage bo mu Kagari ka Rubira, bari gukora umuhanda bose bashishikaye kandi bigaragara ko bafite imbaraga.

Mukarubasha Claudine utuye mu Kagari ka Mondwa mu Murenge wa Gitoki, umwe muri ba abaturage, avuga ko gukora muri VUP byamuhinduriye ubuzima mu buryo atatekerezaga.

Ati “Iwanjye hari isuku, sinagiraga Matela ariko VUP yampembeye igihe ndayigura, mu matsinda ndizigama, iwanjye hari isuku, abana mbagurira imyenda y’ishuri, mbagurira ikayi n’ikaramu bakajya ku ishuri.”

Mukarubasha avuga ko mbere yakoreraga abaturage ariko inshuro bamwishyuraga ari nke ariko ko ubu muri VUP iyo idizeni irangiye aba yizeye kurarana ifaranga.

Uyu mubyeyi w’abana batanu avuga ko aka kamaro ka VUP kamutera umwete udasanzwe ku buryo iyo ari muri iyi mirimo akorana imbaraga nyinshi.

Ati “Mba mfite molare, n’iyo ntaje wenda narwaye ndababara cyane, ariko iyo naje aha nganira n’abadamu bagenzi banjye tukajya inama tukiyubaka.”

Avuga kandi ko iyo ari gukora umuhanda nka gutya abizi neza ko ari we n’abaturanyi bazawukoresha na byo biri mu bimwongerera imbaraga.

- Advertisement -

Ati “Iri ni iterambere, nubwo dukuze ariko abana bacu bazakurira muri Viziyo ku maboko yanjye. Nanjye ubu ndi gushyira umusanzu ku Gihugu cyanjye.”

Mbarushimana Gaspard utuye mu Kagari ka Rubira mu Murenge wa Gitoki, na we agaruka ku kamaro ka VUP aho avuga ko mbere atapfaga no kubona amafaranga yo kugura umunyu ariko ko ubu n’iyo yaba adafite amafaranga ku mufuka adashobora kubura umucuruzi umukopa.

Ati “Hano nta muntu watinyuka konsa isuka [kunebwa ntakore] kuko tuba tuzi ko tuzagira icyo tubonamo. Ko umuntu aba ataburaye se kuko aba yabonye icyo arya buri wese aba akorana imbaraga kandi ubona yishimye.”

Akomeza agira ati “Ubwo se waba waje mu kazi ka Leta ukanebwa? Erega turi nk’abakozi ba Leta ikindi kandi kumva ko ibyo turi gukora ari amajyambere yacu ntawapfa gucika intege.”

Emmanuel Manishimwe usanzwe agenzura abakora muri VUP, avuga ko abaturage bakora hafi y’aho batuye ku buryo ntawushobora kunanirwa kubera urugendo yakoze.

Avuga ko buri wese azi akamaro iyi mirimo imufitiye ku buryo ntawushobora kuyikerensa, ati “Aho ubonera amaramuko byanze bikunze utanga imbaraga kugira ngo ugire icyo ubona ubundi abantu bagakora bishimye.”

Manishimwe avuga kandi ko wenda abantu bashobora gukorana imbaraga nke mu gihe baba bahembwa batinze. Ati “Mu minsi 10 baba baduhembye n’ubu impamvu ubabona bamwenyura ni uko ejo twari twavuye ku kigo cy’imari kuyahembwa.”

Emmanuel Manishimwe avuga muri iyi mirimo nta muntu ujya yiganda

 

Impamvu zo kwishimira gukora muri VUP ni nyinshi

Umukozi ushinzwe gukurikirana gahunda zo kuvana abaturage mu bukene mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), Mukarwego Umuhoza Immaculee avuga ko uburyo imirimo ya VUP ikorwamo bunorohereza abayikoramo.

Ati “Muri VUP bakora kuva saa moya kugeza saa sita, iyo ugiye gukorera umuntu ku giti cye uva saa moya ukageza saa kumi n’imwe kandi nko mu cyaro bakaguhemba amafaranga 700 ariko wajya muri VUP ni 1 000, 1 200 cyangwa 1 500…urabona ko harimo ikintu gituma umuntu aza gukora yishimye.”

Mukarwego avuga kandi ko iyo bari muri iyi mirmo bananyuzamo bakabaganiriza uburyo bagomba gukoresha umushahara bahembwa kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Ati “Tunyuzamo tukanabaganiriza kugira ngo bafate bya bikorwa neza, yego barabyishimiye barashaka kubikorera ariko nibarangara gato biraza kwangirika.”

Mukarwego kandi avuga ko igihe abaturage bahuye nk’uku baje mu mirimo ya VUP, binazamura imibanire y’Abaturage bikanongerera imbaraga Ubumwe bw’Abanyarwanda busanzwe ari umusingi w’iterambere ry’Igihugu.

Bakora iyi mirimo bafite akanyamuneza

Mukarubasha Claudine avuga ko bakora babyishimiye

Mukarwego Umuhoza Immaculee avuga ibituma abantu bishimira gukora muri VUP ari byinshi

Emmanuel Manishimwe avuga VUP yabakuye kure
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW