Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yijeje ubufatanye Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Alfred Gasana amwifuriza gukora neza inshingano nshya yahawe.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021 mu muhango wo kwakira indahiro ye nyuma yo guhabwa kuyobora Minisiteri y’Umutekano imbere mu gihugu.
Mu ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko Gasana Alfred atari mushya mu nshingano ku mwanya w’umutekano maze amusaba gukoresha ubunararibonye afite mu kuzuza inshingano nshya yahawe.
Ati “Nta gishya kuri Minisitiri tubonye, asanzwe yakoraga mu bijyanye n’umutekekano mu zindi nzego, ubwo noneho byasumbye uko byari bimeze mbere, ariko birubakira ku byo asanzwe azi, akora, ubwo uzarushaho gukora kandi gukora neza igihugu kibyungukiremo.”
Yakomeje ati “Ndakwizeza ubufatanye hagati y’abakorera igihugu cyacu bose,natwe twese tuzakunganira, ushobore gukora imirimo yawe neza, natwe dukore iyacu neza muri ubwo buryo.”
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu yashyizweho kuwa 10 Ukuboza 2021 na Perezida Kagame nyuma y’umwaka iyi Minisiteri idafite uyiyobora.
Iyi Minisiteri yaherukaga kuyoborwa na Gen Patrick Nyamvumba ,uyu yirukanywe kuri uyu mwanya tariki ya 27 Mata 2020 mu itangazo ryavugaga ko ari “Kubera amakosa y’ubunyangamugayo agikorwaho iperereza.”
Minisitiri Gasana Alfred yabaye Depite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda ahagarariye FPR-Inkotanyi .
Kuwa 16 Kanama 2011 yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu mu Rwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubutasi .
- Advertisement -
AMAFOTO@ Village Urugwiro
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE