Abahinzi b’umuceri n’ibigori bo mu bice bitandukanye by’Igihugu basabye ko mu kugena igiciro cy’umusaruro w’umuceri n’ibigori babigiramo uruhare kuko ari bo bagorwa no guhinga.
Ibi babisabye mu nama nyunguranabitekerezeho yateguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukuboza 2021 n’Urugaga “Imbaraga” rw’abahinzi n’aborozi ruhuriza hamwe abahinzi, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Urugaga rw’Abikorera, ndetse na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hagamijwe kuganira uburyo umuhizi yagira uruhare mu kugena ibiciro by’ibigori n’umuceri.
Zimwe mu mbogamizi abahinzi bagaragaza ni uko bashora amafaranga menshi bahinga ariko basarura ntibakuremo angana n’ayo bashoye, ibintu bavuga ko bibashyira mu gihombo.
Habimana Vennant uhinga umuceri mu Karere ka Gasabo mu Gishanga cya Kabuye, yabwiye UMUSEKE ko inganda zigena igiciro zirengagiza imvune z’umuhinzi.
Ati “Imbogamizi zihari ni ibiciro bike. Dushora byinshi ariko tukunguka bike. Igiciro giheruka cy’umuceri cyaguraga 270frw ku kilo ku muceri mugufi na 290frw ku muremure. Nyamara wareba ibyo twashoye ugasanga biri hejuru y’ayo mafaranga baduhaye.”
Yakomeje ati “Urugero nk’ifumbire dukoresha ya NPK ubu igiciro kiri ku 715frw, indi ya UREE ni hagati ya 600frw na 700frw .”
Uyu muhinzi yavuze ko inganda zigena ibiciro byazo zititanye ku mvune abahinzi bahura nazo, agasaba ko iki kibazo cyahabwa umurongo, hakagenwa igiciro umuhinzi yishimiye.
Ibi kandi ni nako abihuriza hamwe na Tugirinshuti Evariste, umuhinzi w’Ibigori mu Karere ka Kirehe.Nawe yemeza ko hagiyeho igiciro cyinyuze umuhinzi, byamufasha gutera imbere .
Ati “Mu by’ukuri haramutse hubahirijwe amabwiriza yo kugena ibiciro byashyizweho byatuma umuhinzi ahinga afite ishyaka,akabasha kwiteza imbere muri rusange.”
- Advertisement -
Yakomeje ati “Umwaka ushize nagize igohombo cyane kuko nari nizeye ko nzabona 240frw ku kilo nkajya ngurisha 190frw ku kilo. Ingaruka byangizeho ni uko ntabashije kwishyura banki kuko amafaranga nari nakuyemo ari make.”
Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Alexis Kabayiza yavuze ko mu kugena ibiciro impande zirebwa na byo zose ziba zabanje kuganira.
Ati “Kugena igiciro ni imwe mu nshingano MINICOM ifite, ni gahunda rero isanzwe ibaho buri gihembwe cy’ihinga kandi ni mu rwego rwo kugira ngo turengere n’umuhinzi. Kenshi turaza tukaganira ariko nka MINICOM tuza nk’urwego ruza guhuza, abari mu ruhererekane nyongeragaciro muri bino bihingwa cyane cyane ibyiciro by’ababa bafite nko guhangana gushingiye ku nyungu.”
Uyu muyobozi yavuze ko ubusanzwe mu kugena ibiciro bikorwa abahinzi babanje kurebera hamwe ibishoro bagize ariko hagamijwe ko umuhinzi atajya munsi y’amafaranga yashoye.
Kabayiza yasabye abahinzi kwibumbira muri koperative kugira ngo birinde ko habaho guhendwa ku musaruro.
Usibye kuba bagaragaje ko babangamiwe n’igiciro kiri hasi, banagaraza imbogamizi zitandukanye zirimo ibikorwa remezo bikiri bike bigatuma umusaruro wangirika, ndetse n’ikibazo cy’ifumbire ihenze ku isoko. Ibi byose bagasaba ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi kubafasha bigakemuka.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE