Bamwe mu banyeshuri bo mu mu Murenge wa Bweramana, Akagari ka Buhanda mu Karere ka Ruhango baravugwaho kuva mu ishuri ahanini babitewe no gutinya guhabwa urukingo rwa COVID-19.
Leta y’u Rwanda iheruka gushyiraho gahunda yo gutanga urukingo rwa Coronavirus ku bana bari munsi y’imyaka 18 kugeza kuri 12.
Kugira ngo umwana ahabwe urukingo abanza kuzuza urupapuro rubimwemerera ariko rukuzuzwa ndetse rugashyirwaho umukono n’umubyeyi we.
Gusa mu Murenge wa Bweramana , bamwe mu banyeshuri ntibemera gufata urukingo ndetse bafata icyemezo cyo guhagarika amasomo.
Bamwe mu babyeyi baganiriye na TV1 nabo bumvikana basa nk’abashyigikiye abana, ibintu bisa no kugumura abo bana.
Ati “Impamvu nabyanze nabigizeho ikibazo,nguhaye urugero ku muturanyi mwafatanyaga umwana ku murera noneho akavuga ngo kugira ngo mbanze mugaburire ugomba kubisinyira, ubwo aho hantu ntiwabigiraho ikibazo.”
Yakomeje agira ati “Buriya ku bantu batizerana nibo bashyiraho isinya, kandi uyu mwana yari asanzwe amugaburira.Mu ishuri nta gihe batadukingiye amaseru,none kuki bigeze ubu bakavuga ngo ni ukubanza gusinya?”
Usibye ababyeyi bagaragaza ubushake buke bwo kubakangurira kwikingiza icyorezo cya Coronavirus, hari n’abana barahira bakirenga bavuga ko badashobora kwikingiza,maze bagahitamo kureka ishuri.
Umubyeyi ufite umwana winangiye kwikingiza yagize ati “Yarambwiye ati “Wansinyira utansinyira sinziga.Iyo abyemera nari kumusinyira.Kuvuga ngo tubasinyire nicyo cyaduteye imbogamizi.”
- Advertisement -
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho myiza,Mukangenzi Alphonsine ,yavuze bagiye gukurikirana iki kibazo maze habeho kuganirizwa ku mpande zombi.
Ati “Turakurikirana turebe impamvu abo babyeyi batarasinyira abo bana babo,ndetse n’umwana waba ufite iyo myumvire y’uko atagomba gukingirwa,turamwegera nk’ubuyobozi dufatanyije n’abarezi be.”
Amakuru avuga ko mu Mudugudu wa Munini , imwe mu yigize Akagari ka Buhanda, habarubwa abana barenga batanu bamaze kuva mu ishuri.
Mu Rwanda muri rusange abamaze guhabwa urukingo rwa mbere bangana 6,925,192,abamaze guhabwa ebyiri ni 4,259,242 mu gihe abamaze guhabwa urushimangira ari 27,220.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW