Abagana insengero kimwe n’abandi bantu bahurira ahantu ari benshi bagiye kujya babanza kwerekana ko bikingije COVID–19 hagamijwe kwirinda kwandura n’ikwirakwira kwayo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukuboza 2021 mu kiganiro n’itangamakuru cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021.
Muri iki kiganiro cyitabiriwe n’Abaminisitiri batatu barimo Uw’Ubuzima,Dr Ngamije Daniel, Ubutegetsi bw’Iguhugu, Gatabazi Jean Marie Vianney,Uw’Inganda ,Habyarimana Beatha, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ndetse n’Uhagarariye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iterambere ry’Igihugu, cyagarutse aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho mu kwirinda icyorezo ari nako izi nzego zisaba Abanyarwanda bose gukomeza kwirinda.
Ubusanzwe abitabiraga inama n’andi makoraniro ahuza abantu benshi hari ubwo basabwaga kubanza kwipimisha COVID-19 kandi bakerekana ko bahawe urukingo rwayo gusa ku madini n’amatorero iyi gahunda yari itaratangira gukorwa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, muri iki kiganiro yavuze ko mu abantu bakunze kujya ahantu hahurira abantu besnshi bakwiye kwikingiza COVID-19 hakiri kare hirindwa gukwirakwiza ubwandu.
Ati”Niba tuvuga ngo mu minsi iri imbere kuza mu rusengero agomba kuba akingiye,kubera Leta yagaragaje ko ifite ubushobozi mu Mujyi wa Kigali kandi bikaba byarakozwe,nta mpamvu utasaba ko urwo rukingo ruba ruje .Kubera ko wa muntu udakingiye uje gusenga, uje mu bukwe, mu kazi , mu biro ashobora kwanduza wa wundi ukingiye, kandi ntabwo yabuze urukingo.”
Yakomeje ati “ Ntabwo inkingo zaba zihari ngo abantu bange kuzikingiza ngo dushyire abantu mu byago wa wundi wikingije ,ashyirwe mu byago na wa wundi wanze kwikingiza kandi inkingo zihari.Ariko uzagaragaza ko yabuze urukingo akaba atarikingiza, ubwo nitwe tuzaba dufite ikosa.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ihugu yavuze kandi ko kuva icyorezo cyaza mu gihugu inzego zitandukanye zagaragaje ubwitange mu guhaangana na COVID-19 ndetse ko hafashwe ibyemezo bitandukanye bigamije gukumira ikwirakwira rya cyo bityo ko bidakwiye ko abantu bakwirara .
Ati “Nagira ngo nshimire abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano bakorana kuva mu kwezi kwa Werurwe COVID-19 yagera mu Rwanda kugeza kuri uyu munsi urugamba tukaba twari turugejeje ahakomeye ariko ngira ngo nsabe ko tutagomba kugamburuzwa n’iyi Coronavirus yihinduranyije yongeye kuboneka ubu.”
- Advertisement -
Minisitiri Gatabazi yibukije abantu ko mu bihe byo gusoza umwaka batakwirara ahubwo bakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho .
Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 14Ukuboza 2021, yafashe imyanzuro ko imihango yose ibera mu nsengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zuzujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19,igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.
Abanyarwanda baributswa gukomeza kubahiriza ingamba zose zashyizweho hirindwa COVID-19 zirimo kwambara neza agapfukamunwa,guhana intera mu gihe uri ahantu hari abantu besnshi , gukaraba n’amazi n’isabune kenshi gashoboka cyangwa gukoresha umuti wabugenewe(handsanitizer).
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW