Kamonyi: Abana barenga 2000 bamaze ukwezi barataye ishuri

webmaster webmaster
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko bugiye gusubiza mu ishuri  abana  barenga 2000 bamaze ukwezi batiga.
Abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere bavuze ko bagiye gusubiza mu mashuri abarenga 2000 banze kwiga

Mu mwiherero w’iminsi 2 Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi n’abafatanyabikorwa bako bamaze biga ku iterambere ry’abaturage, izi nzego  zivuga ko mu bibazo bibahangayikishije ku isonga haza ikibazo cy’abana barenga 2000 bamaze ukwezi batiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère  yabwiye UMUSEKE ko bateguye uyu mwiherero kugira ngo bashyire imbaraga mu kuzamura Imibereho y’abaturage.

Nahayo yavuze ko bifuza ko mu gihembwe cya 2 abo bana bose bazaba basubiye mu  ku ishuri.

Yagize ati:”Twamenye amakuru ko hari bamwe baretse kwiga bitewe no kujya gukorera amafaranga.”

Uyu Muyobozi yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, n’amasibo ku rwego rw’Imidugudu kugira ngo barebe izindi mpamvu zaba zituma abana banga kwiga kandi Leta yarashyize ingufu mu kongera ibyumba by’amashuri.

Twagirayezu Callixte wari Umuyobozi wa JADF ucyuye igihe mu Karere ka Kamonyi avuga ko mu bindi bibazo bifuza kwitaho  harimo kubakira amacumbi abarenga 200 bafite inzu zitameze neza,  abandi bakaba bafite izidakinze.

Yagize ati:’Turashaka gukemura ikibazo cy’abana bataye ishuri icyo abararana n’amatungo ndetse  n’igwingira ry’abana.”

Twagirayezu yavuze ko mu nkingi y’Imibereho y’abaturage, haboneka ibibazo bitari bikeya bikibangamiye abaturage, ugereranyije n’ibiri mu zindi nkingi.

Perezida  mushya w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, Semugaza Tharcisse, avuga ko bagiye kwita  kuri ibyo bibazo, bahereye ku mihigo buri muryango utari uwa Leta washyize mu mihigo y’Akarere.

- Advertisement -

Yagize ati:”Ibimaze gukorwa nibyo byinshi, turizera ko ibibazo bibangamiye abaturage harimo n’ikibazo cy’abana batiga bizakemuka.”

Uyu mwiherero w’iminsi 2, barawusoza buri muryango wose wiyemeje gushyira mu bikorwa ibiteganyijwe gukorwa mu gihembwe cya 2.

Abo bana barenga ibihumbi 2 banze kugaruka ku ishuri kuva mu ntangiriro z’ukwezi ku gushyingo mu mwaka wa 2021.

Umubare munini w’abataragarutse ku ishuri bakaba ari abiga mu mashuri abanza.

Iyi Miryango itari iya Leta yiyemeje gukemura ikibazo cy’abana batiga
Twagirayezu Callixte avuga ko buri Muryango utari uwa Leta uzashyira mu bikorwa ibyo washyize mu mihigo
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko abana batiga bazasubira ku ishuri mu gihembwe cya 2
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW
MUHIZI ELISEÉ