Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame nyuma yo kuva Istanbul muri Turukiya, kuri uyu wa 19 Ukuboza 2021 yageze mu Bubiligi aho yakiriwe na Charles Michelle uyobora akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Umukuru w’igihugu yari amaze iminsi ibiri muri Turikiya aho we n’abandi bakuru b’ibihugu 13 n’abaminisitiri baturutse mu bihugu 39 bahuriye mu Nama ya Gatatu yiga ku bufatanye bwa Afurika na Turikiya.
Ku mbuga nkoranyambaga, Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yifatanyije na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe; uwa Sénégal, Macky Sall n’Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat mu biganiro bigamije gutegura Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya AU-EU iteganyijwe muri Gashyantare 2022.
Inama ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burayi yemejwe bwa mbere mu 2000, yemerezwa mu Misiri ariko impande zombi zemeranyije imirongo migari y’ubufatanye mu 2007.
Afurika n’u Burayi bisanzwe bifatanya mu nzego zitandukanye zigamije iterambere.
Umuryango w’Ibihugu by’Iburayi umaze imyaka 26 ushinzwe. Uyu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi usanzwe ufasha u Rwanda mu bikorwaremezo birimo kubaka no kuvugurura imihanda n’ibindi bikorwa bigamije guhangana n’ubukene.
- Advertisement -
AMAFOTO : Village Urugwiro
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW