Akarere ka Musanze ni kamwe mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, kakaba gafite imirenge itandukanye irimo n’Umurenge wa Cyuve. Ni Umurenge mu bihe bitandukanye wakunze kuvugwamo amakuru y’ibyaha bikorwa n’insoresore zakunze guhabwa amazina atandukanye arimo abanyarirenga,ibihazi n’andi menshi.
Ibi byaje kuba bibi cyane ubwo mu ijoro ryo kuwa 18 rishyira 19 Ukuboza 2021, muri uyu Murenge , mu Kagari ka Bukinanyana mu Mudugudu w’Ubwiza havugwaga inkuru y’umukecuru w’imyaka 87 witwa Nyirabikari Therese yishwe n’abantu bataramenyekana babanje kumutera icyuma ndetse banamutwikisha ibintu bikekwa ko ari aside.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko intandaro y’uru rupfu ishobora kuba yaratewe n’amakimbirane ashingiye ku mitungo yari afitanye n’abantu barimo n’abagize umuryango we.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve,Bisengimana Janvier, icyo gihe yabwiye UMUSEKE ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hatahurwe uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.
Bidatinze, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rwahise ruta muri abantu barindwi (7) barimo n’umuhungu wa Nyakwigendera kugira ngo bakorweho iperereza ndetse kuri ubu bakaba bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Cyuve.
Inzangano zishingiye ku mitungo y’ubutaka mu bizengereje Cyuve…
Mu Kiganiro Rirarashe cyo kuri Radiyo 1 kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Ukuboza 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve,Bisengimana Janvier, uvuga ko amaze umwaka ayobora uyu Murenge, yavuze ko kuba uyu Murenge ukunze kurangwamo ibyaha bitandukanye birimo n’ubwicanyi, ahanini biterwa n’uko ari Umujyi urimo gutera imbere kandi ukaba urimo ingeri z’abantu batandukanye.
Bisengimana yavuze ko amakimbirane ashingiye ku mitungo ariyo yiganje cyane muri uyu Murenge ari nayo ntandaro yo gushyamirana kuziramo n’urupfu.
Yagize ati “Ibibazo birimo ni nk’iby’ahandi hose ariko ukagira umwihariko wo kuza biremereye kurusha ahandi hose.Bitewe na rya terambere ryihuta cyane, hahandi usanga ubutaka ari imari ishyushe, bikunze kuzanamo amakimbirane aturuka kuri bwa Butaka hagati y’ababyeyi n’abana.”
- Advertisement -
Bisengimana yavuze ko ubuharike bugaragara mu ngo ari zimwe mu mpamvu zikurura amakimbirane .
Ibi yabivuze ashigiye ko Nyirabikare Therese witabye Imana, yari umugore Mukuru w’umugabo we nawe witabye Imana, yari afite abagore bane kandi batuye ahantu hamwe.
Ati “ Rimwe na rimwe hari ibibazo biterwa n’amateka twagiye tubamo y’ubuharike, ibyo ari byo byose ntabwo asoza neza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve,Bisengimana Janvier, yavuze ko kuri hari gushyirwamo imbaraga kugira ngo ayo makimbirane arwanywe harimo kwigisha imiryango,hakorwa umugoroba w’Umuryango ndetse no gukorana n’amadini kugira ngo abaturage bigishwe.
Bisengima yasabye abatuye uyu Murenge kwirinda inzangano kandi bakihutira gutanga amakuru mu gihe hagaragaye ikibazo.
Yagize ati “Icya mbere ni ukubanza kumva ko Igihugu gifite abayobozi kandi gifite ubuyobozi bufite amategeko ahana ndetse akarengera n’ugiye kurengana.”
Yakomeje ati “Icya kabiri ni ukubasaba kureka kwibikamo izo nzangano kandi hari ahantu bafite ho kubivugira bigahabwa umurongo,tukabasaba kwirinda kwihanira, ndetse no gutangira amakuru ku gihe ahagaragaye ahashobora kuvuka ikibazo.”
Kuba muri uyu Murenge hakigaragaramo ibyaha by’ubugome bukabije, ni ibintu bisaba ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo zibigiramo uruhare mu kubirwanya.