Kamonyi: Bakomeje gushakisha umugabo wagwiriwe n’ikirombe

webmaster webmaster

Majyambere Festus w’imyaka 41 wo mu Murenge wa Rukoma, Akagari  ka Murehe mu Karere ka Kamonyi yagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro  ariko ntaraboneka.

Ibiro by’Akarere ka Kamonyi

Ibi byababaye ku wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, ubwo uyu mugabo yajyaga gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Amakuru avuga ko kuva icyo kirombe cyariduka inzego zitandukanye zatangiye kumushakisha.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Ndahayo Sylevere yabwiye UMUSEKE ko igikorwa cyo kumushakisha gikomeje ko hari kwifashishwa imashini.

Ati “Kugeza ubu akomeje gushakishwa ntabwo araboneka. Amakuru ni uko ari ibintu yari agiyemo atamenyereye cyane ariko bikagaragara ko atari ubwa mbere yari abikoze mu buryo bunyuranije n’amategeko.”

Yakomeje ati “Biracyakomeje, twakoresheje imashini dukomeza kumushakisha uyu munsi nabwo dutegereje kureba uko biza kugenda. Dufatanyije n’inzego zitandukanye turakomeza gushakisha.”

Dr Ndahayo  yasabye abaturage kwirinda impanuka zikururwa no kujya gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buyo butemewe .

Ati “Icyo dusaba tunakomeje gushyiramo imbaraga ni uko babikora mu buryo bwubahirije amategeko kuko nizo mpanuka za hato na hato ziboneka, n’abo babikora turashyiramo imbaraga tubikumire dukoranye n’inzego zitandukanye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yavuze ko kugeza ubu  muri ako Karere habarurwa ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe bigera kuri 12.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko ikirombe cyagwiriye umuturage ari icy’ikigo cyitwa Rwanda Excellence Agency, gikorwamo n’abayita abahebyi (bacukura mu buryo butemewe)  Akarere kavuga ko bakora mu buryo butemewe nyamara cyo kikavuga ko cyo gifite icyangombwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW