Ibihano byakajijwe muri Shampiyona y’Abagore 2026-27

Mbere y’uko hatangira Shampiyona y’Icyiciro cya mbere y’Abagore mu mupira w’Amaguru [Rwanda Women’s Super League], amakipe yagaragarijwe bimwe mu bihano bikakaye azafatirwa mu gihe azaba atbashije kubaha amategeko n’amabwiriza biyigenga.

Ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ni bwo habaye inama nyunguranabitekerezo yahuje umukozi uhoraho muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Carine, Livingston Ushinzwe gutanga club licensing muri iri Shyirahamwe na bamwe mu bayobozi b’amakipe y’abagore akina Rwanda Women’s Super League.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, harimo igihe Shampiyona izatangirira aho hemejwe ko tariki ya 14 Ugushyingo 2026 ari bwo izatangira. Hagarutswe kandi ku bihano bizafatirwa amakipe azaba yarenze ku mategeko n’amabwiriza agenda Shampiyona y’uyu mwaka.

Bimwe mu bihano UMUSEKE wamenye byashyizweho!

Ikipe izagaragara iri kwambarira ku kibuga gifite urwambariro, izacibwa amande yo gutanga ibihumbi 500 Frw.

Ikipe izaterwa mpaga ebyiri muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2026-27, izahita isezererwa mu irushanwa ndetse umwaka utaha izamurwe mu cyiciro cya kabiri. Mu gihe izaba igeze mu cyiciro cya kabiri, izakurwaho amanota atandatu mbere yo kuyitangira.

Amakipe yagiriwe inama yo kwirinda amakosa no kubaha no gushyira mu bikorwa amategeko n’amabwiriza agenga Shampiyona y’uyu mwaka.

Ibihano byakajijwe muri Shampiyona y’Abagore [Rwanda Women’s Super League]
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *