New Melody yateguye igitaramo kizahembura imitima ya benshi

New Melody Choir, imwe muri korali zikunzwe mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatangaje ko igiye kongera gukora igitaramo cyayo yise “Selah Concert III”, nyuma y’imyaka umunsni kitaba.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali, kikazitabirwa n’abahanzi Papi Clever na Dorcas.

New Melody Choir ibarizwa muri New Melody Industries, ikaba igizwe n’abaririmbyi bakomoka mu matorero atandukanye ya Gikristo. Muri bo harimo Neema Marie Jeanne, Josue Shimwa, Jado Sinza na Esther, Bosco Nshuti, Emelyne Penzi n’abandi.

Iyi korali imenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ikaba inakora ibikorwa by’urukundo n’ubugiraneza birimo gusura abarwayi mu bitaro, ibagezaho ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’urukundo rwa Kristo.

Mu ndirimbo zakunzwe za New Melody Choir harimo “Yarambabariye”, “Ndakwiringiye”, “Imana Ntisinzira”, “Ndashimira Umwami”, “Haleluya”, “Soko y’Ibyishimo”, “Nuzuye Ibyishimo”, “Yego”, “Uhembuwe” na “Imbabazi”.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Kamena 2026, Neema Marie Jeanne yavuze ko umwihariko wa Selah Concert III uzaba ari uko izaba igarutse nyuma y’igihe kinini, kandi korali ikaba yarahindutse mu buryo butandukanye.

Yagize ati: “Imyaka ishize nta Selah ibaye ni myinshi, uwo ni umwihariko wa mbere. Abantu bazaboneka muri Selah ni bashya, itsinda ryabaye rishya.”

Yakomeje asobanura ko kuva mu mwaka wa 2018, ubwo igitaramo giheruka cyabaga, abaririmbyi n’itsinda muri rusange bagize impinduka n’iterambere.

Ati: “Umwana wavutse muri 2018 amaze gukura, itsinda ryarahindutse kandi abantu barushijeho kumenya Imana, abantu barushijeho gutera imbere mu miririmbire, byose bizaba ari byiza.”

Neema Marie Jeanne yavuze kandi ko imyiteguro y’iki gitaramo irimbanyije, ashimangira ko hateguwe ibintu bishya bizatuma abazacyitabira bagira ibihe byihariye.

Ati: “Imyiteguro turayikora kandi twatekereje ko uburyo turimo kubikoramo ari ibintu bizazana ibintu bishya byinshi. Abantu bazaza bazatahana ibintu byiza.”

Yongeyeho ko n’insanganyamatsiko y’iki gitaramo ari nshya, ikaba ishingiye ku murongo wo muri Bibiliya wo muri Mariko 5:41.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *