APR FC yavuye i Rubavu yemye

Mu mukino w’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda, ikipe y’Ingabo yatsindiye Etincelles FC i Rubavu ibitego 2-0, ihavana amanota yuzuye.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026 Saa Cyenda z’amanywa.

Ni umukino wabanje kuvugwa cyane, kuko mu mwaka ushize w’imikino, APR FC yari yahatsindiwe n’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Karere ka Rubavu.

Etincelles FC yatangiye neza umukino ihererekanya ndetse itanga ibimenyetso byo kuza kubona igitego ariko ba myugariro b’ikipe y’Ingabo bakomeza kuba beza.

Uko iminota yicuma, ni ko amakipe yombi yarushagaho gusatirana ariko abanyezamu ndetse na ba myugariro b’impande zombi bakomeza kuba beza.

Ibintu byaje kuba bibi ku banya-Rubavu ubwo William Togui yafunguraga amazamu ku ruhande rwa APR FC ku munota wa Gatatu w’inyongera y’igice cya mbere ndetse cyanarangiye ikipe y’Ingabo ari yo iri imbere.

Mu gice cya kabiri Etincelles FC yagarutse isunika ngo irebe ko yakwishyura igitego yari yatsinzwe ariko APR FC ikomeza kuba nziza mu kugicunga.

Ikipe y’Ingabo yari ihagaze neza mu kibuga, yakomeje gucunga igitego cyayo ndetse igacishamo igashaka ikindi ibicishije ku barimo Djibril Quattara, William Togui na Amani Michel.

Ku munota wa 61, Taleb utoza APR FC yakoze impinduka akuramo Amani Michel wasimbuwe na Hakim Kiwanuka wasabwaga kwihutisha imipira igana imbere kugira ngo bashake igitego cya kabiri.

Ibintu byongeye kuba bibi kuri Etincelles FC ubwo yatsindwaga igitego cya kabiri na Nshimiyimana Yunussu kuri koruneri yatewe neza na Dauda Yussif ku munota wa 68. Ikipe y’Ingabo yari igiye mu cyizere cyo kubona amanota y’uyu munsi.

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri, Taleb utoza APR FC yakoze impinduka akuramo Ronald Ssekiganda wasimbuwe na RubuguzaPeter ku munota wa 73. Ni umusore wasabwaga kuza gutanga umutekano mu kibuga hagati.

Etincelles FC yagiye ikora impinduka zitandukanye igamije kwishyura ibitego yari yatsinzwe ariko ntiwari umunsi mwiza kuri yo.

Ikipe y’Ingabo yabonye ubundi buryo bukomeye ku munota wa 84 ubwo Quattara yahushaga igitego asigaranye n’umunyezamu ku mupira yari ahawe na Mutijima wa Etincelles FC.

APR FC yakomeje gucunga ibitego byayo, iminota 90 irangira ibonye amanota yuzuye y’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda.

Indi mikino yabaye:

  • Étoile de l’Est FC 1-1 Gorilla FC
  • Gasogi United 0-2 Al-Hilal SC
  • Amagaju FC 1-3 Musanze FC

Imikino iteganyijwe ejo:

  • Marine FC vs Rayon Sports
  • Gicumbi FC vs Sunrise FC
  • Police FC vs Bugesera FC
APR FC yabonye amanota y’umunsi wa Karindwi wa Shampiyona y’u Rwanda
Etincelles FC yatsindiwe kuri Stade Umuganda

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *