Abana babiri bishwe n’inzuki

Mu Karere ka Rubavu ,abana batatu  bariwe n’inzuki z’umuturanyi zibasanze mu gipangu, babiri bahita bitaba Imana, umwe  nawe arembeye mu Bitaro bya Gisenyi.

Ibi byabaye mu masaha y’igicamunsi cyo  kuwa 31 Nzeri 2026, bibera  mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Bambiro .

Aba bana barimo uw’imyaka icyenda ari nawe urembeye mu bitaro bya Gisenyi. Mu gihe abapfuye ari uw’imyaka ine ndetse n’uw’imyaka ibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco yatangaje ko aya makuru bayamenye ndetse ko abana bihutanywe kwa muganga gusa bamwe bakaza kwitaba Imana.

Ati “Abana bari batatu nyina yabasize mu rugo agiye kuvoma, inzuki z’umuturanyi zibasanga mu gipangu zirabarya, baratabaza abaturanyi mu kuza gutabara basanga igipangu gifunze, baza kucyurira babajyana ku Kigo nderabuzima, bahageze bihutanwa ku bitaro bya Gisenyi babiri bapfa bakigerayo, undi aracyari kwitabwaho.”

Gitifu Rwibasira yasabye ababyeyi kudasiga abana bato mu rugo bonyine nta muntu mukuru bari kumwe.

Amakuru avuga ko uwari utunze izo nzuki yamaze gutabwa muri yombi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Gisenyi, mu gihe iperereza rigikomeje.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *