Muhanga: Urukiko rwibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwategetse ifungurwa rya Baziruwiha Ephrem Ukorera Rugendabari Mining Company Ltd ivugwaho gucukura mu gihe cy’imyaka 2 amabuye y’agaciro nta ruhushya ibifitiye.
Taliki ya 13/ 08/2026 nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafunze ‘Site Manager’ wa Rugendabari Mining Company ltd witwa Baziruwiha Ephrem rumusanze ayoboye ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahazwi nka site ya Temba iri mu Murenge wa Rugendabari w’akarere ka Muhanga, ndetse ruhasanga n’amabuye y’agaciro ruvuga ko arenga toni enye.
Mu ibazwa rye muri RIB, Baziruwiha yavuze ko bacukura amabuye y’agaciro ari hagati ya Kg 2000 na Kg 2,500 buri kwezi.
Bisobanuye ko kuva taliki ya 01/08/2024 kugeza ku wa 13/08/2026 ubwo yafatwaga bari bamaze gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Wolfram ari hagati ya toni 48 na toni 60.
Hakurikijwe uko ibiciro by’amabuye byagiye bihindagurika ku isoko, ayo mabuye afite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda karengeje miliyari 3frw.
Taliki ya 27 Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, Baziruwiha busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ngo bubanze bukore iperereza, ndetse buvuga ko bukirimo gushakisha Umukoresha we (Boss) witwa Nyabyenda Emmanuel uyobora Rugendabari Mining.
Bwavuze ko Baziruwiha Ephrem akekwaho icyaha cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, buvuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Petrol na Mine (RMB) cyahamije ko iyo kompany nta ruhushya ifite.
Baziruwiha n’abamwunganira baburanye basaba ko arekurwa, bavuga ko ari umukozi wa Rugendabari Mining Company Ltd ugengwa n’amasezerano y’akazi, bityo hakwiye gukurikiranwa company ngo na cyane ko itigeze imumenyesha ko yahagaritswe bibaye byarabaye byaba bizwi na Boss we Nyabyenda Emmanuel.
Kuri uyu wa 01/09/2026, Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro butegeka ko Baziruwiha ahita afungurwa.
Urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza niba Baziruwiha akurikiranwe nk’uwacukuye amabuye ku giti cye, cyangwa nk’uhagarariye company.
Urukiko kandi rwavuze ko ibikorwa bya Rugendabari Mining bidakwiye kubazwa Baziruwiha Ephrem nk’umukozi ugengwa n’amasezerano kuko umuyobozi wayo ari Nyabyenda Emmanuel.
Uru rubanza rusomwe mu gihe umuyobozi wa Rugendabari Mining Nyabyenda Emmanuel, Ubushinjacyaha bwamushyiriyeho urwandiko rumufata ku gahato bumenyesha buri wese ukora mu nzego z’umutekano uzamubona kumufata nk’uko UMUSEKE ufitiye Kopi ibigaragaza.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
