U Burundi bwerekanye umurwanyi bwise ‘Umunyarwanda’

U Burundi bwerekanye uwo bwise 'Umunyarwanda warwaniraga RED-TABARA'

Igipolisi cy’ u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Nzeri 2026, cyerekanye uwo cyise ‘Umunyarwanda’ kivuga ko yafatiwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari mu mutwe witwaje intwaro wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi kuva mu 2015 .

Yerekwa itangazamakuru, uyu yasobanuwe ko yitwa Bonheur Dieudonné wavukiye mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Mushubi mu 1999 akaba mwene Nambajimana Euphrem na Mukamwiza Formina.

Ubutegetsi mu Burundi buvuga ko uyu yaje mu mujyi wa Kigali gushaka akazi nyuma ahura n’uwiswe ‘Rwigema’ wamujyane Kicukiro akahasanga abandi begera kuri 50, nyuma bakajya i Kabuga aho basanze abandi bagera ku 100, nyuma bakajyanwa i Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma bakajya i Kaziba aho baherewe inkweto za gisirikare bakinjizwa mu nyeshyamba za RED-TABARA.

Uwo Bonheur Dieudonné avuga ko baje guterwa n’abarwanyi ba Wazalendo bagahungira mu misozi ya Kajinja ariko nyuma bakamanika amaboko ku barwanyi ba Wazalendo, bakabafata bakabashyikiriza Ingabo za Congo, FARDC, nazo zabashyikirije iz’u Burundi.

Pierre Nkurikiye, uvugira Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, yashinje u Rwanda gufasha inyeshyamba za RED-Tabara mu guhungabanya u Burundi.

Si ubwa mbere u Burundi buzamuye ibyo birego, kuva mu kuboza 2023 ni bwo u Burundi bwatangiye gushinja u Rwanda gufasha RED Tabara, nyuma y’aho uyu mutwe ugabye igitero muri zone Gatumba i Bujumbura, gusa u Rwanda rwasubije ko nta n’umwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi ruha ubufasha.

Muri Werurwe 2025 uyu mutwe nawo wasohoye itangazo uvuga ko nta bufasha na bumwe uhabwa n’u Rwanda ndetse ko ahubwo u Rwanda ruwurwanya.

RED Tabara yatanze urugero ko muri Nyakanga 2021 Leta y’u Rwanda yashyikirije u Burundi abarwanyi bayo bafatiwe muri Pariki ya Nyungwe muri Nzeri 2020, ubwo bari baturutse mu ishyamba rya Kibira.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *