Kamonyi: Abajyanama bishimiye ibyagezweho bagenera ubutumwa abazabasimbura

Guverineri Kayitesi yashimiye abajyanama akazi keza bakoze muri iyi manda y'imyaka 5 iri hafi kurangira

Mu imurikabikorwa ry’ibyagezweho, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi Nyoni Lambert yabwiye abari aho ko abazabasimbura bagomba gukumira, no kurwanya imyubakire y’akajagari iboneka muri aka Karere.

Ijambo rya Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Nyoni Lambert ryabanjirijwe no kumurika ibyagezweho bigizwe ahanini n’ibikorwa by’ubuhinzi byahinduye imibereho myiza y’abaturage.

Meya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko umuhigo w’ubuhinzi muri iyi myaka 5 ishize wazamutse ku kigero gishimishije kuko hari aho barengeje 100%.

Dr Nahayo avuga ko bibanze cyane mu kongera umusaruro bagamije kwihaza mu biribwa.

Ati: “Twatanze imbuto y’indobanure ku bihingwa byatoranijwe, duhuza ubutaka, duca amaterasi yikora.”

Meya Dr Nahayo avuga ko ibi byazanye impinduka nziza ku buzima n’imibereho by’abaturage.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Nyoni Lambert avuga ko nubwo hari byinshi bishimira byagezweho, ariko hari ikibazo abazabasimbura bagomba kwibandaho harimo imyubakire y’akajagari iboneka muri aka Karere.

Nyoni avuga ko habaye intege nkeya mu guhangana n’iki kibazo cy’imyubakire y’akajagari muri iyi myaka ishize.

Ati: “Twandikiye Nyobozi tuyisaba ibisobanuro ariko kugeza ubu ntabwo gukosora iki kibazo birarangira.”

Cyakora uyu muyobozi avuga ko barangije manda ahitwa Kamuhanda mu Murenge wa Runda hatangiye gutunganywa, ariko bidahagije kugira ngo Santeri ya Ruyenzi na yo ibashe gutunganywa.

Perezida w’Inama Njyanama, avuga ko abazabasimbura bakwiriye guhagurukira iki kibazo cy’imyubakire y’akajagari kugira ngo kwagura umuhanda bizasange imitunganyirize y’Umujyi ijyanye n’igishushanyo mbonera cyemejwe.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko ashimira Abajyanama ku bikorwa bagezeho, ariko akavuga ko batari kubigeraho bonyine badafatanije n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ati: “Turazirikana ko urugendo rukiri rurerure, abo duhagarariye badutegerejeho byinshi niyo mpamvu nsaba Abajyanama ko bakwiriye gukomeza ubujyanama aho bazaba bari hose, bakamenya ko gukorera Igihugu bikomeza nubwo bazaba barangije manda yabo.”

Muri iri murikabikorwa hanavuzwe ko inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, n’ibindi ziyongereye, kuko mu Murenge wa Mugina honyine hubatswe inganda 4 zitunganya ibikomoka ku buhinzi, hatabariwemo izubatse mu yindi Mirenge.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, Nyoni Lambert
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice
Usibye abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, hari kandi na bamwe mu Badepite mu nteko ishingamategeko

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Kamonyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *