Volleyball: REMA na FRVB byateguye irushanwa rishya

Biciye mu bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB] n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije [REMA], byateguye rya Volleyball rigamije ubukangurambaga bugamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Iri rushanwa ryiswe ‘Climate Action Volleyball Tournament’ rizabera mu Karere ka Gisagara tariki ya 29-30 Gicurasi 2026.

Iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije [REMA] n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda [FRVB].

Rifite insanganyamatsiko yibanda ku bikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Biteganyijwe ko rizitabirwa na APR WVC, Kepler WVC, Police WVC na RRA mu Cyiciro cy’Abagore mu gihe mu Bagabo hazahatana REG VC, Police VC, Gisagara VC na Kepler VC.

Amakipe ane ya mbere mu Bagabo azahurira i Gisagara

 

Amakipe ane mu Bagore nayo azaba yisobanura
Ni irushanwa ryeguwe biciye mu bufatanye bwa REMA na FRVB

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *