Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwarekuye Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, wari umaze iminsi afunzwe akekwaho icyaha cya ruswa.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko Dusabe Denise yarekuwe kuri uyu wa Gatandatu arataha nyuma yo gusanga ibyo yakekwagaho bifitanye isano na ruswa ya miliyoani 4Frw byavugwaga ko yafashe ari kumwe n’Ukuriye RIB, mu karere ka Gisagara (DCI), we ntaho ahuriye na byo.
Igenzura ryakozwe ngo ryasanze Dusabe yari asanganywe ubucuti na Paridi bivugwa ko yatswe ruswa, ndetse ngo bari basanzwe bahererekanya amafaranga.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ngo Visi Mayor Dusabe ubu wasoje manda y’imyaka itanu, ndetse akaba ari ku rutonde rw’abakandida bashaka imyanya muri Njyanama, haba “hari abashatse kumukururira muri iriya dosiye” kugira ngo atakaze ayo mahirwe yo kuziyamamaza.
Kugeza ubu twagerageje kuvugisha nyirubwite, ariko nomero ye ya telefoni ntabwo iriho.
Ntabwo turabasha kuvugana n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha kuri iki cyemezo urwego rwafashe, niba kinareba Visi Mayor gusa.
Mu nkuru twabajejeho mbere ivuga ku ifungwa rya Visi Mayor, Dusabe Denise n’Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Gisagara, Rangira Anicet na bwo inzego bireba zose twaravuganye ntihagira na rumwe rutuvugisha.
Amakuru UMUSEKE twamenye ni uko kiriya kibazo cyagiye kugera mu nzego zo hejuru za RIB, kimaze igihe, aho Padiri wasabwaga gutanga ruswa yabimenyesheje abamukuriye, biza kugera hanze birakurikiranwa.
Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2026 nibwo bariya bayobozi batawe muri yombi nk’uko imboni ya UMUSEKE yakurikiranye iki kibazo yabidutangarije.
Visi Meya Dusabe Denise urangije Manda y’imyaka 5, ari ku rutonde rw’abakandida bahatanira kwiyamamariza umwanya w’abajyanama rusange mu karere ka Gisagara.
Umuyobozi wa RIB ku Karere na Visi Meya “bafashwe bagabana ruswa”
UMUSEKE.RW

