Ngororero: Urukiko rwakatiye imyaka 5 abanyeshuri bangije ibikoresho by’ishuri, ababyeyi batakira Perezida Kagame

webmaster webmaster

Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rwahamije abanyeshuri batandatu ba ESECOM Rucano ibyaha byo gusenya inyubako utari nyirayo n’ibyo kwangiza ikintu cy’undi maze bahanishwa buri umwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Abanyeshuri 6 ba ESECOM Rucano bahamijwe ibyaha bakatirwa imyaka 5 y’igifungo n’ihazabu ya miliyoni 5 FRW

Kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ukuboza 2021, ku cyicaro cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero nibwo hasomwe icyemezo cy’urukiko, maze aba banyeshuri batandatu bahamywa ibyaha bashinjwa.

Nyuma y’uko urukiko rufashe iki cyemezo ababyeyi b’aba bana bararira ayo kwarika bagasaba inzego bireba kubarenganura abana babo bakaba barekurwa kuko ibyo bakoze batari bagambiriye inabi, ibi bakabishingira no kuba baranarishye ibyangijwe ndetse n’ikigo kikaba ntacyo kibishyuza.

Ibi byaha bahamijwe babikoze ku wa 29 Nyakanga, 2021 ahagana saa mbili n’igice z’umugoroba (20h30p.m), bibera ku ishuri rya ESECOM Rucano riherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero ahakorerwaga ibizamini bya Leta.

Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean De Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian bamennye ikirahure bakanangiza amasaso y’ibitanda bararagaho ndetse banasenya igice cy’uruzitiro rw’amacumbi bararagamo.

Nyuma y’uko ibi bibaye aba banyeshuri bajyanywe kurazwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngororero maze bukeye abari bafite ibizamini bajya kubikora, gusa tariki ya 31 Nyakanga 2021 nyuma y’iminsi ibiri bibaye bongeye gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bakorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Nyuma y’uko dosiye ishyikirjwe Ubushinjacyaha aba bana bajyanywe gufungirwa mu Karere ka Rubavu muri gereza ya Nyakiriba, maze Urukiko rwanzura ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Mu Rukiko Rukuru rwa Gisenyi, ku itariki 14 Nzeri 2021 aba banyeshuri baraburanishijwe ariko ubwo urubanza rwasomwaga umwanzuro wakomeje kuba uwo kubafunga ariko nta minsi batanze.

Gusa Urukiko Rukuru rwa Rubavu mu myanzuro yarwo harimo ko urubanza rugomba kuburanishwa ruhereye mu mizi ndetse aba banyeshuri bagasubizwa mu Karere ka Ngororero aho ibyaha byakorewe.

- Advertisement -

Nyuma y’igihe bafunzwe urubanza rusubiye kuburanishwa mu mizi mu Karere ka Ngororero, ku itariki ya 8 Ukuboza 2021 urukiko rwongeye kuburanisha urubanza, maze kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ukuboza 2021 saa yine z’amanywa (10h00 a.m), Urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero rubahamya ibyaha bashinjwa.

Abanyeshuri bose uko ari batandatu urukiko rwabahamije ibyaha byo gusenya inyubako utari nyirayo no kwangiza ikintu cy’undi. Rutegeka ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itanu (5) ndetse bakanishyura ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Gusa urukiko rwabasoneye kwishyura amagarama y’urubanza ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 Frw.

 

Ababyeyi batabaje na Perezida ngo ace inkoni izamba

Bakimara kumva umwanzuro w’Urukiko ababyeyi b’aba bana bahise bagwa mu kantu maze basaba inzego zose bireba kubavuganira abana babo bakaba barekurwa kuko bemera amakosa bakoze kandi bagasaba imbabazi, bakavuga ko Urukiko rwirengagije ko banarishye ibyangijwe kandi bagasaba imbabazi nk’ababyeyi.

Baganira n’UMUSEKE batakambiye inzego bireba harimo na Minisitiri w’Uburezi kugeza kuri Perezida wa Repubulika kugira ngo babafashe abana babo barekurwe bakomeze amashuri dore ko bamwe babonye n’amanota abemerera kujya muri Kaminuza.

Uwimana Djamila akaba umubyeyi wa Rurangwa Gasore Christian mu marira menshi avuga ko uretse kuba babakatiye imyaka itanu y’igifungo kuba banabaciye ihazabu ya miliyoni 5 Frw bikabije kuko we ataranarangiza kwishyura amafaranga y’ishuri, agatakambira Perezida wa Repubulika kubagirira ikigongwe kuko umwana w’imyaka 18 adakwiye gufungwa.

Ati “Ibi bintu byatubabaje biraturenga kuko twumvaga igihe bamaze bafunzwe baranyujijweho akanyafu, none imyaka 5 y’igifungo no kwishyura miliyoni 5 Frw ni ibibazo. Twasbaga ko mwadusabira imbabazi Perezida wa Repubulika akarenganura abo bana bagasubira mu buzima busanzwe kuko gufunganwa n’umuntu wakoze ibyaha nk’ubwicanyi bahakura indi mico mibi.”

Umutesi Clemantine ni mushiki wa Mahoro Emmanuel, we avuga ko bibabaje kuba barumvikanye n’ikigo cy’ishuri bakanariha ibyangijwe byagakwiye gutuma barekurwa. Gusa yemeza ko kuba barakosheje ariko ngo amezi arenga atanu bamaze bafunze arahagije ngo babe banyujijweho akanyafu.

Yagize ati “Ibyo bakoze byabaye mu gihugu hose, abana babikoze barahanwe bariha ibyangijwe barababarirwa rero kuba twe babafatiye umwanzuro wo kubafunga imyaka itanu ni ikibazo. Ibintu bangije ni ahantu bakuyeho amatafari make n’ikirahure cyamenetse gusa twarabirishye ibihumbi 40 Frw bikimara kuba ndetse n’ikigo kitwandikira ko ntakibazo dufitanye yewe baduhamiriza ko abana nta myitwarire idahwitse bari basanganywe, none ubu bakatiwe imyaka itanu kandi wumve ko twari tumaze kwishyura umunyamategeko arenga miliyoni.”

Ibi abisangiye na Nabukera Josianne umubyeyi wa Ndayishimiye Sammy, nawe avuga ko igifungo cy’imyaka itanu ari myinshi ndetse n’ihazabu ya miliyoni eshanu ari umurengera.

Ati “Abana barakosheje ariko ntibarengeye ku buryo batahanwa bya kibyeyi, abacamanza ntago bahanywe n’ababyeyi kuko bakarebye ko igihe bamaze bafunze gihagije. Mutuvuganire bashyiremo imbabazi abana babe barekurwa basubire kwiga kuko batsinze ibizamini bya Leta.”

Aba bayeyi basaba ko abacamanza basubira aho icyaha cyabereye bakajya kureba no kubaza uko abana bari basanzwe bitwara kuko ngo nta myitwarire mibi bari basanganywe, bakavuga ko ibyo abana babo bakoze byari ukwishimisha nubwo barengereye bagakosa ariko ngo ntabwo ari ibintu bari bagambiriye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW