Sadate ntiyemeranya n’icyemezo cyo guhagarika Shampiyona mu gihe Utubari two dukora

webmaster webmaster

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate avuga ko icyemezo Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS) yafashe cyo guhagarikwa shampiyona n’imikino muri rusange “ari icyemezo cy’ubunebwe” kuko ngo hari izindi ngamba zagafashwe.

Munyakazi Sadate ukunze gukoresha Twitter avuga ibitekerezo bye

Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2021 nibwo MINISPORTS yasohoye itangazo ririho amabwiriza mashya ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus mu mikino, aho ibikorwa byose bya siporo byahagaritswe birimo na Shampiyona y’umupira w’amaguru.

Gusbika shampiyona y’umupira w’amaguru, ni ibintu abantu benshi bafite aho bahuriye na siporo bagiye bagarukaho ko bitari bikwiye cyane ko amakipe ajya gukina yapimwe Covid-19 kandi hakaba nta bafana bemewe kujya ku bibuga.

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports avuga ko abona icyemezo MINISPORTS yafashe kitari gikwiye, ubutumwa bwe yabunyujije kuri Twitter.

Ati “Madame Minisitiri Aurore Mimosa gusubika shampiyona ndabona ari icyemezo kidakwiye, ubu niba muri week-end utubari twitabirwa wenda n’abantu miliyoni 4 ni urugero, insengero zikitabirwa n’abandi nkabo, ubu shampiyona yitabirwa n’abantu batarenze 640 ni yo kibazo?”

Yakomeje avuga ko ari icyemezo afata nk’icy’ubunebwe kuko hari gufatwa izindi ngamba aho gusubika shampiyona.

Ati “Hari izindi ngamba nyinshi zari gufatwa bidasabye gusubika shampiyona keretse niba tugifata siporo nko kwishimisha tutayifata nk’urwego rw’ishoramari, njye mbona gusubika shampiyona ari icyemezo cy’ubunebwe. Ndababaye.”

Sadate yavuze ko hari gutekereza ku bashora amafaranga yabo muri siporo ari bo makipe, abafatanyabikorwa b’amakipe na federasiyo, abayamamazamo, itangazamakuru n’ibindi.

 

- Advertisement -

Benshi bibajije kuri iki cyemezo

Kuri Twitter itangazo rya Minisports ririho ibitekerezo by’abantu bakoresha Twitter bagaragaza ko bitumvikana uko icyemezo nk’iki cyafatwa mu gihe Leta ivuga ko abantu bagera hafi kuri miliyoni 6 bakingiwe Covid-19.

Bamwe bavuga ko bitaba byumvikana akamaro inkingo abaturage bahabwa zaba zibamariye mu gihe babwirwa ko nibakingirwa bizafasha guhangana n’icyorezo.

Deogratias Ukurikiyenyagasani ati “RBC itubwira gusura no kuba hafi abafite agahinda gakabije muri ibi bihe, ubundi sport irafasha muri mental health, umenya ababishinzwe iyi ngingo ntayo bazi! Abantu bipimishije ndetse bikingije, guhura bagakina Ari bake bitwaye iki?  Urukingo no kwipimisha bimaze iki?”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW