Rutsiro: CNF n’Urugaga rw’abagore baremeye utishoboye utagiraga aho akinga umusaya

webmaster webmaster

CNF n’abagize urugaga rw’abagore mu Karere ka Rutsiro baremeye uwitwa Nyirarukundo Clementine umaze igihe atagira aho akinga umusaya, uyu mubyeyi w’abana babiri yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ibikomere yagize byatumye agaragaza imyitwarire itari myiza yamushoye mu biyobyabwenge.

Nyirarukundo Clementine yijejwe ubufasha kugira ngo ahindurirwe ubuzima

Nyirarukundo Clementine avuka mu Murenge wa Mukura yabaye mu Mujyi wa Kigali ndetse akaba yarigeze kuba mu mahanga afite umugabo w’umuzungu, batandukana kubera ikibazo cy’ihungabana yatewe n’ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu mubyeyi yaje kugaruka mu Rwanda aza guhura n’ihungabana ajyanwa mu Kigo kita kubafite indwara zo mu mutwe cya CARAES i Huye yamazemo imyaka ibiri, nyuma aza kugaruka mu Murenge wa Mukura abura aho aba.

Nyirarukundo Clementine yabwiye UMUSEKE ko yari yaragizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge yishoyemo akeka ko byamufasha kugabanya ububababre yaterwaga n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati “Ubundi narindi mu buzima bw’ibiyobyabwenge nk’inzoga ariko ubu ndikugaruka mu buzima bwiza, nishimiye ubufasha nahawe, ubu ndumva nezerewe ko nabonye ababyeyi.”

Nyuma y’uko ba Mutima w’Urugo bo mu Karere ka Rutsiro bamenye ibibazo by’uyu mubyeyi biyemeje kumufasha kubona aho kuba, ibiryamirwa n’ibyo kurya.

Mushimiyimana Clementine uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rutsiro yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kumenya ikibazo cye nk’abagore byabakoze ku mitima bahitamo kumwitaho.

Yagize ati “Twamakiriye kugira ngo tumufashe nawe yibone mu muryango nyarwanda yumve turikumwe ntahangayike kuko abagore dukunda abagore bagenzi bacu, nta kintu yatuburana natwe tuzamufasha.”

Avuga ko bamwiyegereje kugira ngo abe hafi y’Akarere no kwa muganga ndetse na hafi y’abagore bari mu nzego z’ubuyobozi kugira ngo ahuye n’ikibazo bagikemure ku gihe.

- Advertisement -

Ati “Niyo mpamvu twamucumbikiye aha ngaha kugira ngo tumwiteho, hari inshingano twakoze nk’abagore bo mu nzego, icyo twamusaba ni uko yakwihagararaho akaba mutima w’urugo kandi akamenya kwiyitaho mu buzima busanzwe, akamenya kwo akwiye kwiha agaciro kandi ndetse urugo rwe rugakomera, rugatekana nk’uko tubimwifuriza nk’abagore bagenzi be.”

Nka CNF basabye ubuyobozi ko uyu mubyeyi yabona aho atura akabona inzu ye bwite akava mu icumbi.

Marie Chantal Musabyemariya, VM Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Rutsiro, yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kumenya ibibazo by’uyu mubyeyi biyemeje kumuba hafi.

Yagize ati “Tukimara kumenya ibibazo bya Clementine nkaba mutima w’urugo byaduteye agahinda, ubu iyi n’intambwe ya mbere, tumukodeshereje inzu amezi atandatu ariko turi kumushakira aho kuba burundu.”

VM Musabyemariya avuga ko uko bazajya babona umwanya bazajya bamusura kugira ngo bamuganirize.

Ati “Icyo tumusaba ni ukumva ko yaje mu babyeyi bamukunze, bamwishimiye, yigize kutubwira ko yigeze gutekereza kwigira mu biyobyabwenge ariko hamwe no kuganira n’inama abaganga bamuhaye yatubwiye ko yumva atakibitekereza, bityo ni ugukomeza kumuba hafi.”

Yasabye abaturanyi kumubanira neza no gukomeza kumwigisha ubuzima bw’aho bari kugira ngo yumve ko yisanze mu muryango nyarwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwavuze ko mu gihe cya vuba hagiye gushakishwa uko uyu mubyeyi yakubakirwa akava mu bukode.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Sylvain NGOBOKA

UMUSEKE.RW/Rutsiro