Ku wa 14 Mutarama 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba waguye mu kidomoro babikagamo amazi cya litiro 200 agapfiramo.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Antene, Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ahagana saa sita n’igice cy’amanywa.
Uyu mwana wari umaze icyumweru aje kubana na mukase witwa Mukanzabarushimana Marie Chantal, ubwo yagwaga muri iki kidomoro uyu mukase washakanye na se ngo yari yagiye kwa muganga ariko yasize ku rugo umukozi witwa Nirere Dative.
Gusa ngo yaje guhamagarwa n’uyu mukozi ko umwana aguye mu kidomoro, nawe ahita atabaza mukuru w’umugabo we maze ahageze asanga uyu mwana yaguyemo acuramye amukuramo ndetse amuha n’ubutabazi bw’ibanze amurutsa amazi kuko asanzwe ari umuganga, gusa ngo yari yamaze gushiramo umwuka.
Inzego z’ibanze zihageze zabajije uyu mukozi wari wasigaranye uyu mwana impamvu atahise amukuramo akimubona, ngo yavuze ko yagerageje ariko bikamunanira.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko bataye muri yombi abantu babiri barimo mukase n’uyu mukozi bakekwaho kuba bari inyuma y’urupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba.
Ati “RIB yatangije iperereza hakorwa icyo mu bugenzacyaha twita “Crime scene reconstruction” bivuze kugeragerageza kugaragaza uko icyaha gishobora kuba cyakozwe, Crime scene reconstruction yagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa abantu babiri aribo Mukanzabarushimana Marie Chantal mukase w’umwana na Nirere Dative umukozi muri urwo rugo.”
Umurambo w’umwana ukaba warajyanywe muri Rwanda Forenstic Loboratory gukorerwa isuzuma. Abatawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanombe mu gihe iperereza rikomeje.
Dr Murangiye yasabye abantu kwirinda ibihuha kuko ibizava mu iperereza bazabimenyeshwa.
- Advertisement -
Ikidomoro Akeza Elisie Rutiyomba yaguyemo kikaba cyarabikwagwamo amazi, aho cyari gifite ubushobozi bwo kubika amazi agera kuri litiro 200.
Akaba yari amaze icyumweru kimwe ageze muri uru rugo rwa se Rutiyomba Florien, gusa se w’uyu mwana akaba atarabanaga na nyina w’uyu mwana witwa Niragire Agathe kuko yabanaga n’undi mugore.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW