Nyanza: Umwana yagerageje kwiyahura kubera guterwa inda

webmaster webmaster
Akarere ka Nyanza mu ibara ritukura

Mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye akoresheje umuti wica udukoko uzwi kwizina rya “Simikombe”.

Bivugwa ko akimara kunywa uwo muti yamerewe nabi kuko yaribwaga munda uriya mukobwa yavuze ko kugerageza kwiyambura ubuzima ari uko yasamye inda atateguye akaba atabanye neza na nyina kandi akaba atabona icyo yifuza cyose cyamufasha cyangwa yakenera nk’umubyeyi utwite.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko yabitewe nuko batumvikanye na nyina.

Ati “Yabwiye nyina ko atwite amubwira nabi kwiyakira biramugora.”

Nyina umubyara avuga ko uno mwana asanzwe afite imyitwarire mibi n’urugomo ndetse ko yigeze kwishyingira imburagihe ubwo yarafite imyaka 14 y’amavuko.

Amakuru UMUSEKE wamenye nuko uwari wamushutse akamufata kungufu ari gushakishwa n’ubutabera.

Uwagerageje kwiyahura ubu ari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Nyanza.

Ubuyobozi bukavuga ko bwihutiye kuganiriza umubyeyi we ku kibazo cyabaye, bwasabye kandi abana kwitabira ishuri bakirinda ababashuka kugira ngo batishora mu busambanyi bakiri bato imbere yabo hakangirika.

- Advertisement -

Ubuyobozi kandi bwasabye ababyeyi kwita ku burere bw’abana kugirango hirindwe ibishuko abana bahura nabyo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

THEOGENE NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Nyanza