Muhanga: Mgr Mbonyintege yavuze ku kibazo cya Padiri wakekwaga gusambanya umwana

webmaster webmaster
Ubushinjacyaha bwajuriye ku cyemezo kigira Padiri Habimfura Jean Baptiste umwere

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabwiye UMUSEKE ko bagiye gusuzuma ibyavuzwe kuri Padiri kugira ngo babifateho icyemezo.

Ubushinjacyaha bwajuriye ku cyemezo kigira Padiri Habimfura Jean Baptiste umwere

Ibi Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi Musenyeri Mbonyintege Smaragde yabivuze ahereye  ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu Padiri Habimfura Jean Baptiste yashinjwaga.

Musenyeri Mbonyintege avuga ko  badahinyuza imyanzuro y’Urukiko yagize Padiri Habimfura umwere.

Gusa yavuze ko nk’Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika n’amahame igenderaho ibyavuzwe kuri uyu Padiri batabimira bunguri ko bazicara bakaniganiraho.

Yagize ati: ”Erega natwe tugira Urukiko dukemuriramo ibibazo.”

Cyakora akavuga ko ibyo bazaganiraho, nta sano bizaba bifitanye n’ibyemezo by’urukiko, kuko rufite inshingano zarwo, Kiliziya na yo ikagira uko ikebura abatannye imaze kubikorera ubushishozi ititaye ku byo abantu bavuga ahubwo ikoresheje amategeko yayo igenderaho.

Mbonyintege avuga ko  ibyo bazanzura byose ntaho bizaba bihuriye n’ibyo inzego z’ubutabera zikora.

Ati: ”Icyaha Padiri yashinjwaga cyaratubabaje, kuba agizwe umwere na byo twarabimenye, ibitureba ni ibyacu tuzicara tubisuzume.”

Musenyeri yanavuze ko uwo mwana w’umuhungu uvuga ko yasambanyijwe na Padiri aramutse aje kubareba, bamubwira ko Kiliziya atari Urukiko, ko ubujurire bwe abukomereza mu Nkiko.

- Advertisement -

Mu mpera z’ukwezi kwa 12 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwagize umwere Padiri Habimfura Jean Baptiste wo muri Paruwasi ya Ntarabana, ariko akaba yarakekwaga gusambanya umwana w’umuhungu yakoreshaga mu Ishuri rya Sainte Marie Reine riherereye mu Mujyi wa Muhanga.

UMUSEKE wamenye amakuru ko taliki ya 25 Mutarama, 2022 aribwo Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwajuririye icyemezo cyo kugira umwere Padiri Habimfura Jean Baptiste.

Musenyeri Mbonyintege ntabwo yeruye ngo avuge icyemezo Urukiko rwa Diyosezi ya Kabgayi ruzafatira uyu mukozi wayo, niba rusanze hari icyaha kimufata.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.